Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

IMPUHA ZIVUGWA KURI SIDA

1.GUHUZA IGITSINA N'UMUKOBWA W'ISUGI BIVURA SIDA

Ni ikinyoma cyambaye ubusa. Abagabo benshi bakunze gufata utwana duto ku ngufu bagira ngo bikize icyago. Nyamara ntibishoboka, ahubwo banduza abo babikoreye. Ni icyaha kandi ni ubugome buhanirwa n'amategeko.

2.GUHUZA IGITSINA NA NYAMWERU BIVURA SIDA.

Sibyo. Mu bice bimwe na bimwe bya Afurika banyemweru b'abakobwa baragowe kuko bafatwa ku ngufu n'abifuza gukira Sida

3.UMUBU URUMYE UMUNTU NAWE UKAKURUMA WARWARA SIDA.

Sibyo. Iyo amaraso avuye mu muntu akajya mu mubu ntaba agiteye Sida.

4.NSHOBORA GUPIMISHA IJISHO NKAMENYA NIBA KANAKA ARWAYE SIDA.

Ntibibaho. Hari igihe umuntu aba yaranduye Sida ariko itarigaragaza inyuma ku mubiri ngo igaragare nk'indwara. Ashobora kuba agaragaza umubiri mwiza ariko ashobora kukwanduza.

5.KWISIRAMUZA BIRINDA SIDA.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati ya 53 na 50 y'abagabo bakebye bibagabanyiriza ibyago byo kwandura Sida. Ariko ibi ntibivuga ko niba ukebye warudenuye wowe Agakingirizo n'izindi ngamba zo kwirinda Sida zitakureba.

6.SIDA ni Systeme Invente pour Decourager les Amoureux.

Sibyo urwo ni urwenya kandi bigezo irica!Ahubwo bisobanura Syndrome d'Immuno-Deficience Acquise. Mu Cyongereza Acquired Immuno-Deficiency Syndrom(AIDS)

7.MFASHE IMITI YA SIDA MBERE MBERE Y'UKO UBWANDU BWA SIDA BUVAMO INDWARA YA SIDA NSHOBORA GUKIRA SIDA BURUNDU.

Oya. Iyi miti ishobora gusa gutuma ubuzima bw'umurwayi wa Sida burushaho kuramba kurusha utarayifashe.Iyi miti irahenda cyane(12000$ ku mwaka) n'ubwo hari aho bakora ihendutse ho gato. Iyi miti igira ingaruka mbi.

8.UMUTI WICA AMSOHORO MU GIHE CYO GUHUZA IGITSINA WITWA NONOXINOL-9 USHOBORA KWICA VIRUSI YA SIDA.

Oya. Uwo muti ushobora kwica amasohoro ariko ntiwica virusi ya Sida. Virusi ya Sida umuntu ayandura iyo ahuje igitsina n'undi muntu amazi mva-bitsina agakoranaho.

9.URUKINGO RWA SIDA RWARABONETSE ARIKO ABAZUNGU NTIBASHAKA KURUTANGA.

Abantu benshi niko batekereza ariko nta gihugu kiratangaza ko ari uko bimeze. Ni ugukeka rero.Urukingo rwa Sida rurakigwaho kandi abahanga bahamya ko hakiri igihe kinini mbere y'uko urukingo nyarwo rugerwaho.

10.NDWAYE SIDA. NTA KINDI HASIGAYE GUPFA.

Ntabwo ari byo . Ntiwihebe. Kwiheba bishobora gutuma guhita upfa vuba nyine. Imiti n'ubuhanga mu kuvura Sida bisigaye bituma abantu benshi babana na Sida igihe kinini kandi bafite icyo bimariye n'imiryango yabo.

11.SIDA ISHOBORA KUVURWA BURUNDU.

Hari abantu bavuga ko hari imiti special nk'ibitangaza n'ibindi bivura burundu Sida. Sida nta muti nta n'urukingo irabonerwa. Jya witondera abakubwira ko bafite umuti w'ibanga uvura Sida. Akenshi aba ari indyarya zirebera mu mufuka wawe.

12.UBWO MFITE SIDA SINKIBYAYE.

Mbere niko byari bimeze ariko ubu hari imiti umubyeyi urwaye Kurya Neza Ukabana N'Indwara ya Sida afata akabyara umwana utanduye.

13.ABANTU BARI HEJURU Y'IMYAKA 50 NTIBASHOBORA KWANDURA SIDA.

Ni nde wakubeshye? Abo ubu bagize umubare munini w'abandura bashya.

14.TWESE TURWAYE SIDA, NTA AGAKINGIRIZO DUKENEYE.

Nubwo mwese mwaba murwaye Sida, kudakoresha agakingirizo bituma kwandura kwiyongera n'imiti ikarushaho kunanirwa n'uburwayi.

15.SIDA IFATA GUSA ABAGABO BENDA ABANDIN'ABITERA IBIYOBYABWENGE.

Ni ikinyoma. Uwo ari we wese ashobora kwandura Sida. Yaba umwana,umusore,inkumi,umugabo,umugore,umusaza umukecuru, umuzungu n'umwirabura.

16.SIDA NI INDWARA YAKOZWE N'ABAZUNGU NGO BATSEMBE ABIRABURA. Nta wamenya niba ari ukri cyangwa ikinyoma. Ariko abanyamerika benshi b'abirabura n'abirabura ku isi yose ni ko bakeka kandi bagashinja CIA. Ikinyamakuru Los Angeles Time kivuga ko 45% y'abirabura bo muri Amerika bakeka ko Sida yakorewe kwica abirabura. Naho ikinyamakura The Washington Post kigaragaza ko mu bagore bose banduye Sida muri 2003, 73% ari abiraburakazi kandi abirabura ari 13% y'abaturage bose. Gusa nuko izi mpuha zidakwizwa gusa na rubanda rugufi nk'uko impuha zikunze kubunzwa. Abize na gouvernements zimwe zirabyemera. Gouvernement yo mu majyaruguru ya Nigeria yanze gukingira abana kubera kutizera imiti ihawe n'abazungu. Dr Gilbert, ukurikiranira hafi iby'indwara ya Sida avuga ko ukurikije ubushakashatsi yakoze bwerekana ukuntu ubuzima bw'umwirabura budahabwa agaciro n'ukuntu gouvernements zinyuranye zagiye zikora ubushakashatsi bw'imiti yo kuringaniza imbyaro,imbasa,iseru n'izindi ku birabura butababwiye ingaruka mbi babonamo, nta gitangaza ngo ko abirabura bakeka ko Sida yakorewe kubarimbura. Uyu muganga agaragaza ukuntu Abanyamerika b'abazungu bakoresheje uburingiti buteyemo iseru bakabukwiza mu baturage kavukire b'Amerika bakabatsemba. Ikindi avuga ni ukuntu gouvernements z'abazungu zirwanya igitekerezo cy'uko abashakashatsi b'abirabura bakikorera umuti uvura Sida. Ngo iyi myitwarire ituma umuntu yibaza niba nta gahunda iriho yo kurimbura abirabura. Ikindi ngo ni ukuntu Sida yibasiye rubanda rugufi n'abadakunzwe nk'abirabura. 80% ya milioni 9 zimaze guhitanwa na Sida ziri muri Afurika aho miliyoni 2 z'abana bagizwe impfubyi n'icyo cyorezo.

Mu mwaka w'1976, imyaka umunani mbere y'uko Virusi itera Sida ivumburwa, abarusiya basabye ko ubushakashatsi ku ntwaro "biologique" bwahagarikwa. Abashakashatsi Alvin na Heidi Toffler bandika bagira bati "Abarusiya bafite ubwoba bw'uko bishoboka ko hakorwa intwaro special zigenewe ubwoko runaka hakurikijwe imiterere yabwo ya genetique. Ibi bishobora gutuma gutsemba ubwoko runaka byoroha. Yaba ari intwaro ya genocide ikomeye."

Bibaye ari byo ko Sida yakorewe gutsemba abirabura cyaba ari icyaha cy'ubugome bwihariye. Sida irica,ikababaza ikangiza byinshi. Iramutse yarakozwe byaba biteye agahinda. Ariko ntibyaba ari n'igitangaza kuko umuntu yagaragaje ko ari inyamanswa ishobora kutagira impuhwe iyo ikurikiye inyungu zayo. Amateka arabitwereka mu ntambara ya mbere n'iya kabiri y'isi, genocide y'abayahudi,iyo muri Cambodge, iyo muri Balkans,iyo mu Rwanda, murI Congo n'ahandi. Byose k'umuntu birashoboka.

KUDAFASHA ABARWAYI SIDA NI UGUKORA ITSEMBABWOKO

Stephen Lewis, intumwa ya Secretaire General wa ONU ku kibazo cya SIDA, we avuga ko dushyize ku ruhande ko Sida yaba yarakozwe, byonyine iyo urebye ukuntu za gouvernements z'amahanga zitimarije rubanda rurimbuka ubwabyo ntaho bitandukaniye n'itsembabwoko. Wagira ngo bashimishijwe n'ukuntu dushira. Abakurikiranira hafi ibya Sida bakekako 50% y'abatuye Afurika y'Epfo bamaze kwandura kandi abayobozi nta cyo bitayeho, bafatanyije n'ibihugu by'i Burayi mu kwimana imiti yoroshya Sida bavuga ko Sida ari indwara y'ubukene nkaho ubukene ari ubwoko bwa virusi!

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...