Bang Media

Shakisha kuri ino site

Indirimbo z'Imana Videos

KUMVIRIZA





Abasore na bo bafite umugenzo mubi wo kwumviriza. Abahungu b'abaturanyi, ku mugoroba abakwe batashye, baza mu rugo, cyangwa inyuma y'inzu, bamwe ndetse bagera no mu nzu, kwumviriza uko umukobwa akirana n'uko umuhungu amushobora. Bakagenda bavuga ngo: "Naka ni umugabo koko ". Naho baba batagize icyo bumva na gito, bakagenda bavuga ngo "Naka ni ikiremba ", bakamusebya, ndetse bakaba banamukubita. Umugabo yaba ari ikiremba koko, umukobwa agatinda, ati: "Sinashobora kurisha inda imwe nk'umukecuru, bazamuhe ibyo bariye simushaka".



Kwumviriza ni umugenzo mubi koko. Iyo umukobwa ari umunyamaboko, akananira umugabo bakirana, abaje kwumviriza barikokomora bagacira, kwerekana ko bamugaye ngo ni imbwa, nta muhungu wo kunanirwa n'umukobwa. Iyo bamaze iminsi bumviriza bakamenya ko umukobwa yamunaniye, birabarakaza bakamumufatira.



(IBIHANGO: Aloys Bigirumwami)



IBITEKEREZO KU KUMVIRIZA



Mu by'ukuri, uwo muco usa n'aho wakendereye mu duce twose tw'u Rwanda. Ibyo kuvuga ko ari mubi cyangwa mwiza byagibwaho impaka. Ntitwiyibagize ko kera, uretse ubu usanga n'abana b'ibibondo usanga iby'igitsina babisobanukiwe, akenshi abantu barongoranaga ntacyo bazi ku by'imibonano mpuzabitsina. Ni nayo mpamvu ba nyirasenge bagombaga guhana umugeni(bakamwigisha uko agomba gutanga igituba no gufata umugabo nezaimboro yabaye imyase kubera kuyitsindagira ahatari ho nko kuri rugongo cyangwa mu nnyo. Ubu rero, uwo muco, wagiye nka nyomberi nk'ibindi byose biba bitakigezweho kuko amakuru y'uko baswera n'uko baswerwa agenda arushaho kuboneka, bigenda bisimburwa n'ibindi.



Gusa ikibazo mfite ni ukuntu abasore babyifatagamo nyuma yo kumviriza umuhungu wabishoboye. Uwo mushyukwe uturutse kumva undi musore aswera inkumi. Byari bigoye ku buryo umutipe umwe hari ubwo atashoboraga kuba yatinya gufata ku ngufu cyangwa guterura umukobwa. Guterura ni ugutwara umukobwa ku ngufu nyuma ukazajya kwirega.



URWENYA KU KUMVIRIZA



Kera mu Rwanda habaga ibyo bita kumviriza. Ni uko rimwe umusore ajya kumviriza. Hari nijoro rero hagwa akavura ariko katabuza uwumviriza kumva. Agezeyo asanga yatanzwe, undi yahageze, ni uko araza amwicara iruhande.

Mu by'ukuri ntabwo yari umuntu waje kumviriza, ahubwo yari impyisi

yari itegereje ko hagira agahene gaca ikiziriko kagasohoka ikagasama. Ubwo umusore akagira ngo ni mugenzi we waje kumviriza, impyisi nayo ikibwirako ari indi mpyisi yaje kwishakira amahaho.

Biratinda, bigeze aho impyisi yumva imvura irayirembeje, amazi yuzuye mu bwoya. Igira itya irikunkumura, izunguza umutwe maze amatwi arakubitana, biravuga cyane. Umusore agirango bivugiye imbere mu nzu, arahindukira ati: Umva sha! Ya mpyisi ihita imushiha amazuru n'umunwa irirukanka.





INKURU BIFITANYE ISANO



Umuranga




Imiziro y'Imboro n'Igituba




Kuraguriza Umugeni




Guhitamo Umugeni




Urukundo ni iki?




Amoko 5 y'Urukundo




Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!




Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo




Amategeko y'Urukundo




Kurambagiza Ni Iki?




Kurambagiza no Guhuza Ibitsina




Kurambagiza-Uburyo bwo Kwanga Kuba Inshuti y'Umukobwa Cyangwa Umuhungu mu Kinyabupfura




Kurambagiza-Igihe Cyiza Cyo Gutandukana




Umujinya mu Rugo




"Uburyo Intambara zo mu Rugo Zirangiramo




Menya Kuganiriza Umugabo Wawe




Intandaro y'Ibibazo byo mu Urugo Ku Bagore




Ubwoko bw'Amahane




Menya Umugore Icyo Ari cyo Mu Rukundo




Kubaka Urugo Ni Ukuganira




Impamvu Umugore Ahura n'Ibibazo mu Rugo




Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I




Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II




Intambwe 10 Zo Kureshya Umukobwa cyangwa Umugore




Uko Umugore Areshya Umugabo




Inshuti y'Igitsina




Kwibagirwa




Kubaho Wenyine




Bombe Iguturikiye mu Maso




Intambwe zo Kubaka Urugo Ruhire




Ntimukimane




Indaya Zirashukana




Imyitwarire Ikwiriye Abagore




Dore Umugore w'Umutima




Mu Ijuru Ntibarongorana




Ibyo Gusenda Umugore




Ibyo Yesu/Yezu Yita Gusambana




Rosata-




Igituba,Umugore n'Ubwiza




Mbese Inzobe nibwo bwiza?












Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...