Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ku myaka 101 Allen Hardison abasha kumanukira mu mutaka


Guinness des Records kuri uyu wa Kabiri yahaye igihembo Umunyamerikakazi w’imyaka 101 wabaye muri nzeri umwaka ushize umugore ukuze wabashije kumanukira mu mutaka. Tariki ya 01 Nzeri nibwo, Mary Allen Hardison, utuye Ogden muri Utah mu burengerazuba bwa USA yizihije isabukuru y’imyaka 101 amaze, aboneraho no kugerageza bwa mbere kumanukira mu mutaka arikumwe n’umwarimu.

Uyu mukambwekazi ngo ntiyifuzaga ko umuhungu we nawe w’imyaka 75 ukora iyi siporo yo kumanukira mu mutaka yamurusha nk’uko yabitangarije Guinness des records.

Allen ngo yasimbutse ahantu hatoroshye abana, abazukuru n’ubuvivi bamureba mu gihe umuyaga wahuhaga cyane nk’uko bitangazwa n’uwo mwarimu witwa Kevin Hintze. Ubusanzwe ibintu byo kumanukira mu mutaka ntibyari ibintu bya Allen, ariko ngo yari yarigeze kugerageza ubwo yuzuzaga imyaka 90 ariko ntibyamuhira kuko yavunitse ijosi.
Nyuma y’aho madamu Allen yagize icyo atangaza aho yagize ati: “Ndabwira abantu bakuze ko bagomba gukomeza gukora ibintu, igihe cyose bakibishoboye. Mugire ikizere. Niba mwumva mubishoboye niyo mwaba mushaje kundusha, ntimugashidikanye kugerageza kwesa umuhigo wanjye.”

Source: 7sur7

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya