Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Abagabo baca inyuma abakunzi babo babonewe umuti!

Hari mu ntangiriro z`uyu mwaka mu imurikagurisha ryitwa Adult Entertainment Expo muri USA, mu mujyi wa Las Vegas ubwo urubuga rwa internet www.chastitybeltformen.com rwamurikaga umukandara udateye nk`indi, haba ku buryo ukoze (muri polycarbonate plastic, ku buryo nta bubabare utera) cyangwa ku kamaro utegerejweho.

Uyu mukandara nkuko izina ryawo ribivuga (CB-6000 chastity belt), wakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cy`abagabo baca inyuma abafasha babo. Nkuko umuyobozi mukuru w`urubuga rwa interinet www.chastitybeltformen.com yabitangaje, uyu mukandara mushya ngo ufite ikindi kintu uzongera mu mibanire y`urugo rwawukoresha kuko bizaha umutware kongera kumara igihe kirekire atekereza ku mufasha we ( nko ku bagabo bafite umuco wo kwikinisha ), dore ko bitamworohera kujya mu bandi bagore.

Ba mutima w`urugo basanzwe bafite ibibazo nk`ibyo barabe bumva. Gusa sinzi ko byakoroha kuwigondera kuko ukosha : amadolari 160 yose y`amerika. Ni ukuvuga hafi ibihumbi 100 by`amanyarwanda.

Ese aho mu Rwanda uzahagera ryari ngo ibibazo byo gucana inyuma bikomeje kwiyongera ngo bikemuke?

Twezere kandi ko ubwo bakoze ubuza abagabo kwiterera akabariro ahandi, bateganya no gukora ikindi cyabuza abagore nabo guca inyuma abagabo babo doreko nabo atari shyashya

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...