Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Abanyarwanda 28,54% bafite imyaka 16 kujyana hejuru babana n’ikibazo cy’ihungabana

Mu mwaka w’2009, ikigo cya minisiteri y’ubuzima cyita ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda cyakoze ubushakashatsi ku ku miterere y’ikibazo cy’ihungabana mu Rwanda. Ubu bushakashatsi bwakorewae ku bantu bafite kuva ku myaka 16 kujyana hejuru, bugaragaza ko kimwe cya gatatu cyabo, bahwanye na 28,54% by‘abanyarwanda, bafite ikibazo cy’ihungabana.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mirongotandatu ku ijana by’aba bantu ari igitsina gore, mu gihe 40% ari igitsina gabo. Intara y’amajyepfo n’intara y’uburasirazuba, nizo zifite abantu benshi bafite iki kibazo. Ikintu gitangaje cyahishuwe n’ubu bushakashatsi, ni uko urubyiruko arirwo rudafite cyane iki kibazo, mu gihe abantu benshi ariko babitekerezaga. Umwe mu baganga babili bakoze ubu bushakashatsi Dr Paul Mahoro Habumugisha, avuga ko nabo iki kintu cyabatunguye. Cyakora we atekereza ko kuba abantu bakeka ko urubyiruko ari rwo rufite iki kibazo, ari uko bo bakunda kugaragaza amarangamutima yabo, bityo bikoroha kubona ko baba bafite ikibazo cy’ihungabana. Nyamara avuga ko abakuze bo biyumanganya, bityo bikaba bitoroshye kumenya ko babana n’ihungabana. Cyakora Dr Mugisha avuga ko impamvu nyayo ikwiye gukorwaho ubundi bushakashatsi.

Ubu bushakashatsi kandi bwahishuye ko abantu bafite hagati y’imyaka 16 na 20 bafite ikibazo cy’ihungabana ari 15%, abafite hagati ya 21 na 35 bakaba 25%, mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 bafite ikibazo cy’ihungabana bangana na 32%. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko indwara ijyana n’ikibazo cy’ihungabana kurusha izindi ari ukwigunga, igakurikirwa n’imihindagurikire mu myitwarire n’imitekerereze no kugira ubwoba. Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko ikibazo cy’ihungabana kigenda gihindura isura uko imyaka igenda yicuma, aho rimwe na rimwe kigaragaza nk’uburwayi bwo mu mutwe. Akenshi ababana n’iki kibazo bagaragaza ibimenyetso bimwe na bimwe mu gihe cy’icyunamo.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...