Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Abiga iby’ubuzima ntibakunda ishami ry’ububyaza

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hagikenewe umubare munini w’abize iby’ububyaza ndetse n’ubuforomo, nyamara bigaragara ko bikiri ikibazo kuko nk’uko ushinzwe ibiro bishinzwe kwandika abanyeshuri, imyigishirize na gahunda z’amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi rya Kigali abivuga, abanyeshuri biga iby’ubuzima ntabwo bakunda ishami ry’ububyaza ati: "usanga ari ryo shami rifite abanyeshuri bake, ugereranije n’andi mashami.”

Labo ni rimwe mu mashami akunzwe muri KHI (Foto/Mpinganzima)Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamkuru Izuba Rirashe kuri uyu wa 28 Gicurasi 2010, Prof Sabimana, yavuze ko KHI ifite amashami 10 ku masomo ahatangirwa harimo ubuzima bwo mu mutwe, ubuforomo, ububyaza, ubuvuzi bukoresha amafoto “radiography”, ubugororangingo, isuku rusange “environmental health”, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso, Laboratwari no gutera ibinya.

Muri ayo mashami, akunzwe kurusha ayandi muri KHI ni ishami rya Laboratwari “Laboratoire”, gutera ibinya, kuvura amenyo n’ubuforomo rusange, Sabimana ati :“ayo mashami arangizamo abanyeshuri benshi.”

Iki kinyamakuru cyavuganye n’umwe mu banyeshuri ba KHI utifuje ko izina rye ritangazwa mu kinyamakuru, akaba yiga iby’ububyaza, avuga ko impamvu abantu badakunze kwiga ububyaza, usanga ari akazi kagorana kandi kadatanga ikiruhuko, ati: “umubyaza aba afite ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu ntoki, bigatuma iyo ari mu kazi nta kindi abasha gutekereza, kandi ugasanga umushahara we usa n’uwa mugenzi we wakurikiranye amasomo atuma agira umutuzo mu kazi.”

Iki kinyamakuru cyamubajije impamvu we yahisemo kwiga ububyaza, ati “jye ndabikunda kandi isi ntigomba kuburamo abantu bitangira abandi.”

Uyu munyeshuri avuga ko abanyeshuri biga iby’ubuzima bari bakwiye gutekereza ko kwiga amashami nk’ayo asaba ubwitange ari ngombwa kuko usanga ababyaza bakiri bake kandi n’ubwo higishwa kuboneza imbyaro ngo abantu bakaba batazabivaho, ati: “ abakibyara bakeneye ababarengera mu rwego rwo gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi.”

Mpinganzima Yvonne

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...