Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Akarima k’igikoni ntikagomba ubutaka bunini

Urugo rushobora guhinga akarima k’igikoni kagizwe n’imboga kandi ntibisaba ko urwo rugo kuba rufite ubutaka bunini kuko hari uburyo gakorwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Akarima k’igikoni gafasha urugo mu kuboneza imirire (Foto/Arishive)Akarima k’igikoni gafasha urugo mu kuboneza imirire (Foto/Arishive)Mu kiganiro Nyirantagorama Odette, umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Munanira yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 18 Ugushyingo 2010, yavuze ko akarima k’igikoni ari ngombwa mu rugo kuko gatuma abarurimo baboneza imirire kandi ntigasabe ubutaka bunini.

Nyirantagorama yagize ati “akarima k’igikoni ni bumwe mu buryo bwo guhinga imboga kandi bidatwaye umwanya munini kuko umuntu ashobora no gukoresha ibikoresho bishaje nk’indobo, ibase n’ibindi.”

Uwo mujyanama yakomeje avuga ko uko urugo rwaba rungana kose bitabuza abarutuye guhinga imboga zitandukanye nk’amashu, karoti, ibitunguru n’ibindi, bityo bagaca ukubiri n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ikinyamakuru kandi cyavuganye na Kana Sylvie ukuriye ikigo nderabuzima cya Kabusunzu, avuga ko ababyeyi bakwiye guhagurukira kurwanya indyo mbi ku bana batera mu turima tw’igikoni bitabaye ngombwa ko batanga amafaranga yo kugura imboga.

Kana yagize ati “si ngombwa ko umuntu atanga amafaranga yo kugura imboga kandi hari uburyo bworoshye ashobora kuzihingira.”

Ikindi Kana yatangaje ni uko imboga zo mu karima k’igikoni zishobora guhingwa imbere y’urugo kandi zigaterwa nk’indabo bitabujije ko na zo zihaba bigaragara neza mu gihe zitaweho zikagirirwa isuku kandi zuhiwe.

(Chantal Uwizeyimana/Izuba Rirashe)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...