Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Gariyamoshi itwarwa n'umuriro w'izuba gusa !

Gariyamoshi itwarwa n'umuriro w'izuba gusa

Mu gihugu cy'u Bufaransa hamaze gushyirwa ahagaragara inzira ya gariyamoshi ica mu kuzimu (tunnel) ikoresha imirasire y'izuba gusa. Iyi nzira ihuza umujyi wa Paris na Amsterdam, igizwe na pano ibihumbi 16 zose, gariyamoshi ikoresha iyi nzira igendera ku muvuduko wa kilometero 300 ku isaha.

Ibi ni mu rwego rwo guhangana ikibazo cy'ibyuka byoherezwa mu kirere, byo nyirabayazana w'impinduka mu bushyuhe bw'ikirere nabwo butera ibindi bibazo nk'indwara zitigeze zibaho, imitingito, imyuzure n'inkangu byose byoreka imbaga hirya no hino ku isi.

Iyi nzira kandi inatanga amashanyarazi akoreshwa n'ingo zigera kuri 950 zo mu mujyi wa Anvers. Byose hamwe bikaba bivugwa ko bizagabanya tone ibihumbi 47 z'ibyuka byoherezwaga mu kirere.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...