Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Headphones zikorana n'ubwonko

Hari ku mu irushanwa ryitwa Imagine Cup, ubwo itsinda ry'abanyeshuri bo muri kaminuza ya Canberra ho muri Australia bashyiraga ku mugaragaro headphones (écouteurs) zidasanzwe, zibasha gukurikirana ibitekerezo by'umuntu maze zikabyandika kuri ecran ya mudasobwa, ibi byatangaje cyane imbaga yari yitabiriye kwihera ijisho iryo rushanwa
Ibi si amakabyankuru. Muri iri rushanwa ritegurwa n'isosiyete ya Microsoft, abantu batandukanye biyizera ku buhanga n'ubushakashatsi bagaragaza imirimo yabo y'ubuvumbuzi n'udushya ntagereranywa baba baragezeho.

Nkuko aba banyeshuli babitangaje, izi headphones bazikoreye cyane cyane abantu babana n'ubumuga butandukanye butuma batabasha kuvuga no gusobanura ibyiyumvo byabo. Bazise Brain Speller.

Ubusanzwe iri rushanwa Imagine Cup ritegurwa n'uruganda rwa Microsoft, rihuza ibigo bya za kaminuza byo mu bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, Australia, n'ibindi biba byatiranyijwe. Inganyamatsiko y'uyu mwaka, tugenekereje mu kinyarwanda, iragira iti : " tekereza ku isi izira ibibazo ibikesha ikoranabuhanga" ("Imaginez un monde où la technologie résoudrait les plus grands problèmes."), kurushanwa bya nyuma bizaba taliki 8 kugeza 14 Nyakanga mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ikigo cy'amashuri kizegukana umwanya wa mbere kizahembwa akayabo k'amadolari ibihumbi 25.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...