Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Ibikoresho by'Ikoranabuhanga Bishobora kugira Ingaruka mbi ku Mubiri

ingaruka z ikoranabuhanga

Iyo umuntu amenyereye gukora ibintu bimwe buri gihe, kandi mu gihe kirekire ntibigwa neza umubiri. Kabone n’iyo twaba ari udukorwa duto duto.

Nku’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi kwicara imbere ya mudasobwa igihe kinini ni ibintu bitari byiza. Biba bibi cyane iyo mudasobwa nyir’izina idafite icyo mu ndimi z’amahanga bita Accesoires ergonomiques, ni ukuvuga ibikoresho byayo bigoye gukoreshwa: nka clavier (keyboard) ikomeye cyane ku buryo kuyikanda bisaba imbaraga nyinshi intoki, nka souris (mouse) nayo ituma ikiganza gihora kihinahinnye cyane.

Bitera uburwayi bufata ubwonko cyangwa urutiringongo n’imikaya muri rusange (troubles musculosquelettiques avec syndrome du canal carpien, zafashe intiti zambere muri mudasobwa zabaye ku isi). Imitsi tutayibagiwe. Ibibazo nk’ibi kandi bikunda kugaragara ku bantu bakunda gukoresha amatelefoni yabo bandika amas sms y’urudaca cyangwa bibereye kuri Facebook (imaze kuba indwara mu zindi), aho usanga nyuma y’igihe runaka batangiye kuribwa mu ntugu, umugongo, batakibasha gusinzira neza n’ibikanu bihora bibarya.

Ni ngombwa gufata ikiruhuko ku muntu ukoresha mudasobwa cyane, akageraho agahaguruka, akanyeganyega. Indi nama ni ukwimenyereza gukoresha souris n’amaboko yombi (nyuma y’icyumweru ubyimenyereza bizaza) ; ni ngombwa kandi guhindura ibikoresho bya mudasobwa ugakorana n’ibigendanye no korohereza amaboko yawe.

Related Posts by Categories



Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...