Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Imitamenwa (coffre fort) ikora ite ?

Imitamenwa(coffreforts) ni ububiko buba bufite ishusho y’akabati gasanzwe urebeye inyuma, ariko buba bufite ikoranabuhanga ritanga umutekano usesuye kuri nyirawo. Ubikwamo ibintu by’agaciro nk’amafaranga, imitako ya zahabuna diyama, impapuro zifite agaciro kanini, ndetse n’ibindi bintu byose umuntu yakumva ko bimufitiye akamaro n’agaciro tagereranywa.

Akamaro k’imitamenwa ni ukurinda ibintu byu’agaciro kugirango bitibwa cyangwa ngo bibe byashya mu gihe habayeho inkongi y’umuriro.

Imitamenwa ikora ite ?

- Imitamenwa iba ikoze mu cyuma gikomeye cyane kuburyo bidashoboka kuyipfumura hifashishijwe uburyo ubwo aribwo bwose nk’umuriro, ibyuma bitobora (foreuses) cyagwa ibikata(ponceuses) n’ibindi bikoresho byose byangiza icyuma. Iki cyuma kandi kiba gifite umubyimba munini cyane (epaisseur)

- Imitamenwa ishimangirwa ku nkuta cyagwa mu butaka hifashishijwe amavisi maremare cyane, kandi ashobora gufungurirwa imbere y'umutamenwa gusa (ni ukuvuga igihe umutamenwa ufunguye, nibwo ayo mavisi ashobora gufunguka gusa).

Hari uburyo bunyuranye bwo gufunga imitamenwa:

- Hifashishijwe urufunguzo rudasanzwe, ruba rukorana n’umubare w’ibanga uba uzwi na nyirawo gusa. Biba bisa n’ibidashoboka gucura urundi rufunguzo nk’urwo.

- Hifashishijwe iserire ya elektronike ifungurwa n’imibare gusa. Iyo hashyizwemo imibare itariyo inshuro runaka,umutamenwa uratabaza (alarm)

- Ubundi buryo bwo gufunga no gufungura imitamenwa ni ubwo kwifashisha iserire ikorana n’intoki z’umuntu (biometric): hifashishjwe mudasobwa, intoki z’umuntu cyangwa abantu runaka zimenyeshwa iyo serire ku buryo iyo bazirambitseho, umutamenwa uhita ufunguka. Kugirango umutekano wongerwe ariko, hari igihe ubu buryo bufatanywa n’imibare cyangwa bigakorwa ku buryo iyo nyirayo ayifunguje intoki, ifunguka nyuma y’iminota nka 30 (urugero): niukuvuga ko mu gihe ategetswe gufungura n’abagizi ba nabi, umutamenwa ntuhita ufunguka, bityo muri icyo gihe cyose ubutabazi bushobora kuba bwahageze.

Related Posts by Categories



Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...