Bang Media

Shakisha kuri ino site

Indirimbo z'Imana Videos

Imitingito 10 ikaze yabayeho mu mateka y`isi.

Umutingito uherutse kwibasira ibirwa by’Ubuyapani ni umwe mu mitingito ikomeye yabayeho, nkuko biri kugwarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye ubu Isi yose iri gufatanya mu rwego rwo guhashya ingaruka zishobora gukurikira iturika ry’ibigo by’ingufu za nucléaire nka Fukushima, Daiichi na Onagawa, uyu mutingito wangije byinshi , unahitana abasaga ibihumbi 10 turagaruka ku mitingito 10 ikaze kurusha indi yabayeho kugeza ubu

1. Shaanxi mu Bushinwa ahagana mu w`i 1556 , kugeza ubu ufatwa nk’aho ariwo wambere wakoze ibara mu mateka ya muntu , mu gitondo cyo ku ya 23 Mutarama cyabaye nk`umunsi w`imperuka ku baturage b`igihugun cy`Ubushinwa bari begereye aka gace , …wahitanye 60% by’abari bahatuye (ni ukuvuga abasaga ibihumbi 830, wasenye bidasubirwaho agace k`ibilometero kare 800 , inyandiko zivuga ku byahabaye zivuga ko ahari imisozi haje ibibaya, ahari imisozi haza amataba, imihanda n’ibikorwa remezo birasenyagurika , ubutaka burazamuka burema imisozi mishya , igereranya ry’ubu rigaragaza ko uyu mutingito wari uri ku kigero kirenga 8 ku gipimo cya Richter.

2.Umutingito wa kabiri ukaze nawo wabaye mu Bushinwa mu gace ka Tangshan mu mwaka w` 1976 , hari ku italiki 28 z’ukwa karindwi mu 1976 ku isaha ya saa 3 :42 (mu rukerera ) , mu masegonda make uyu mutingito wasenye hafi umujyi wose , uyu mutingito nawo wahitanye abashinwa ibihumbi 240 , wari uri ku gipimo cya 7.8 , nyuma y’uyu mutingito , mu gihe abatuye aka gace bari batangiye gutabarana , nyuma ya saa sita , hahise haba undi wo ku kigero cya 7.1 , uhitana abari batangiye kwiruhutsa barira ababo.

3.Umutingito wa 3 mu yahitanye abantu benshi nawo wabaye muri kiriya gihugu, mu gace ka Haiyuan taliki 16 Ukuboza 1920 , uhitana abagera ku bihumbi 73, n’abasaga ibihumbi 127 mu nkengero . wari uri ku kigero cya 7.8

4.Uwabaye mu gace ka Alep muri Siriya mu 1138. Uyu mujyi ubu witwa Halab wakubiswe n’umutingito uri ku kigero cy’8.5 , wangiza ibintu bitabarika mu gace kangana n`ibilometero 350 , abapfuye muri uyu mutingito ntibazwi ariko hakurikijwe aho wumvikanye n’ingufu wari ufite ngo si bake , ku buryo uyu mutingito ufatwa nk’uwa 4 mu ikomeye yabayeho

5.Ku mwanya wa gatanu imitingito ya Tsunami yiganje mu Nyanja y`Abahinde (Indian Ocean) ku nkombe za Aziya muri 2004. Muri rusange imitingito ibera munsi y’amazi ifite umwihariko wo gusenya no guhitana abantu benshi biturutse ku mazi arenga inkomba akisuka mu butaka bw`inkengero. Ibi nibyo byabaye tariki 26 ukuboza 2004 , ubwo imihengeri yatewe n`umutingito ukaze byibasiraga inkombe z’Ubuhindi , Indoneziya , Sri Lanka na Thaïlande. Umutingito wageze ku rugero ruri hagati y`9.1 na 9.3 ku gipimo cya Richter, uyu mutingito ni uwa kabiri watigishije isi bikomeye mu mateka , uri no mu ya mbere yamaze igihe kirekire. Wumvikanye mu gihe cy’iminota 8 (ni igihe kirekire cyane ku mutingito) , uhitana abantu ibihumbi 100 ako kanya , uza kurangira abantu ibihumbi 230 aribo bawuguyemo.

6.Uwabereye mu gace ka Damghan muri Irani mu 856 , uyu ngo wahitanye abantu ibihumbi 200, wari uri ku kigero cy’8 , wumvikana mu birometero kare birenga 350. Igihugu cya Irani kiri hagati y’ibice bibiriri by’isi bihora bigendagenda mu nsi y’ubutaka(plaques tectoniques), isekurana ryabyo ribyara imitingito , aka karere kamenyerewe mo imitingito.

7.Ardabil( naho ni muri Iran ) Tariki 28 Gahyantare 1995, umutingito wamaze amasegonda 15 gusa mu majyaruguru y’iki gihugu wahitanye abantu ibihumbi 150

8. Hokkaido, Japan muw`i 1730 , wapimaga 8.3 ku gipimo cya Richter wahitanye abantu basaga ibihumbi 130

9. Ashgabat,Turkménistan, mu mwaka w`1948 , wapimaga 7.3 wahitanye abantu ibihumbi 176.

10. Ku mwanya wa 10, umutingito wabaye muri Haïti ku ya 12 wahereye mu murwa mukuru Port-au-Prince , ku isaha ya saa kumi n’imwe zibura iminota irindwi(ku isaha yo muri Haiti), uyu mutingito wari uri ku gipimo kiri hagati ya 7.1 na 7.3 uyu waguyemo abantu ibihumbi 230.

Aya makuru turayakesha urubuga rwa Wikipedia.org

Related Posts by CategoriesSem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...