Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Indorerwamo izi ubwenge!

indorerwamo izi ubwenge

Nyuma ya za telefone ngendanwa zifite ikoranabuhanga rihambaye (ziwi ku izina rya smart phones) ndetse n'ibindi bikoresho bimaze kugera mu ntoki z'abakunzi b'ikoranabuhanga, indi ntiti muri iri shami imaze gutangaza ko igiye gushyira ahagaragara indorerwamo (mirroir) idasanzwe.

Uyu mugabo yitwa James Law. Nkuko tubikesha urubuga rwa maxisciences, usibye gukora akazi nk'ak'izindi ndorerwamo zose, "Cybertecture " izaba ifite ubunini bwa pouces 32, ikaba izajya itanga amakuru ku byerekeranye n'iteganyagihe, gusoma no kohereza za emails, kureba amakuru ku mbuga nkoranyambaga za nyirubwite.

Hirya y'ibyo kandi, nyirayo azajya abasha kwirebera ama film atandukanye cyangwa se ibindi biganiro bya za televiziyo zo hirya no hino ku isi. Akandi karusho nkuko byatangajwe na bwana James Law, abakunzi ba sport batabona igihe gihagije cyo kujya kuzikorera ahabugenewe, bazajya bayikora bayobowe n'umutoza runaka iyi ndorerwamo ariyo ibahuje.

Ibi byose kugirango ubyigwize ho bizasaba akayabo k'amadolari 3600 ya Amerika.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...