Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Mu rwego rwo kurinda ibidukikije, amacupa nayo azajya aribwa

Aya macupa yakozwe na Professor David A. Edwards, umushakashatsi muri Biology muri kaminuza ya Harvard, ho muri USA.

Nk'uko abisobanura ku rubuga rwe bwite, nyuma yo gukora ibikoresho bikozwe mu mbuto zinyuranye, birashoboka ko hakorwa amacupa azajya atonorwa nyuma yo gushiramo ibinyobwa cyangwa ibiribwa byari biyabitsemo, hanyuma nayo akaba yaribwa. Ni muri urwo rwego yamaze gutanga ingero aho yakoze icupa ribika umutobe w'amaronji, naryo ubwaryo rikoze mu maronji, nyuma rigatonorwa hanyuma rikaribwa. Igihe ritariwe birumvikana ko nta mpungenge ryateza ibidukikije, kuko kubora ari iminsi mike.

Ibanga riri muri uku gukora aya macupa, ni ubushobozi bw'uturemangingo tw'ibihingwa bwo kwegerana cyane tugakora ikintu gikomeye.

Ku rundi ruhande uyu mugabo aratangaza ko ari gutekereza uburyo hakorwa imashini yo gukoreshwa mu rugo, bityo buri muntu akazabasha kwikorera icupa rye uko abyifuza, yifashishije ibikomoka ku mbuto zinyuranye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...