Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Ntibisanzwe: imodoka ibasha kugendera mu kirere !

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu haravugwa inkuru y'imodoka zifite ubushobozi bwo kuguruka. Izi modoka zemerewe gucuruzwa ku mugaragaro ndetse no kuba zakoresha imihanda ya USA, nk'uko icyemezo cy'ikigo cy'igihugu gishinzwe ikoreshwa ry'imihanda (National Highway Traffic Safety Administration) kuri uyu wambere cyabyemeje. Iyi modoka yo mu bwoko bw'indege yabatijwe Transition. Ni umusaruro w'imyaka 4 y'ubushakashatsi bw'ikipe y'abahanga mu bya Engeneering. Yabanje kwemererwa gukoreshwa mu kirere cya USA ku ruhushya rw'ikigo gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere ( Federal Aviation Authorithy) mu mwaka wa 2010, ariko yimwa uruhushya rwo gukoresha imihanda isanzwe kubera imiterere ya bimwe mu bice byayo nk'ibirahuri ndetse n'amapine. Kugirango ihinduke imodoka ivuye mu kirere bitwara amasegonda 30 gusa.

Icuruzwa n'isosiyete izwi ku izina rya Terrafugia ikorera mu mujyi wa Boston usanzwe uzwiho kugira inganda zizobereye cyane mu gukora imodoka. Biteganyijwe ko zizatangira gucuruzwa mu ntangiriro za 2012 ku giciro cy'ibihumbi 194 $ (= 146 000 Euros).

Related Posts by Categories



Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...