Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

PaperPhone : telefone ngendanwa ihinwa nk'urupapuro !

paperphone
Agatangaza mu ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa: mu bufatanye n'inzobere za kaminuza yo muri leta ya Arizona ho muri USA,abahanga bo muri kaminuza Queen’s University yo muri Ontario ho muri Canada bamaze kugaragaza telefone ngendanwa ihinwa nk'urupapuro !

Nkuko izina ryayo ribivuga, iyi PaperPhone ifite umwihariko nk'uw'urupapuro rusanzwe twandikaho; ukiyibona wagirango iteje ingorane mu kuyikoresha ariko siko biri: iyo

ushaka gukanda ku ibuto, bigusaba gusa n'uhina gatoya cyane ahagana kuri icone ushaka cyangwa n'ahandi hose.
Nkuko bitangazwa na Roel Vertegaal, umwe mu bagize ikipe yakoze kuri iriya telefone, ngo hari byinshi bahishiye abakunzi b'iterambere n'ubuzima bworoshye. Kuri we asanga iyi kandi ari intambwe ikomeye mu iterambere, aho isanga ubu buhanga bwo gukora ibyuma bihinwa bumaze kwamamara ku isi hose nyuma y'igihe gito. Nyirayo kandi ashobora no kwiyumvira muzika, akaba yanasoma igitabo runaka yifuza ayifashishije.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...