Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Raincatch: ikoti ridasanzwe !

N'ubwo rifite ishusho nk'iy'andi makoti yose y'imvura, rifite umwihariko wo kuyungurura no gutunganya amazi y'imvura ariguyeho ku buryo nyiraryo ashobora kuyakoresha yivura icyaka nta mpungenge z'isuku nkeya na mba ! Iri koti ry'imvura ryakozwe n'abanyeshuli bo muri kaminuza ya Cophenagen Institute of Interaction Design, by'umwihariko Hyeona Yang na Joshua Noble.

Iri koranabuhanga ryifashishijwe rigizwe n'amakara asanzwe ducanisha, hakiyongeraho n'imiyoboro mitoya ikozwe muri plastiki (plastique) ku buro iyo amazi amaze gutunganywa (bitwara iminota mike) ahita ashyikirizwa nyiraryo biciye muriyo.

Nkuko bitangazwa na ba nyiri ubwite, iri koti rishobora gukoreshwa ahantu hose hagaragara ikibazo cy'isukura ry'amazi. Usibye mu butayu (birumvikana) !

Related Posts by Categories



Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...