Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Thermos: Yaba ikoresha irihe koranabuhanga?

Thermos(soma termosi) ni kimwe mu bikoresho twiyambaza mu buzima bwa buri munsi. Ariko se waba uzi imikorere yayo, igituma ibasha kubika ubushyuhe ?
Yahimbwe n'umuhanga wo mu gihugu cya Ecosse, kimwe mu bigize ubwami bw'ubwongereza witwa Sir James Dewar mu mwaka w'i 1982, iyi ikaba ariyo mpamvu mu bihugu bimwe na bimwe bayita "icupa rya Deewar" (Dewar Bottle).

N'ubwo yakozwe n'umunyecosse ariko, yatangiye gucuruzwa bwa mbere mu gihugu cy'Ubudage, mu mwaka w'1904 na sosiyete yitwa Thermos GmbH.

Wari uziko hari ibihugu bimwe na bimwe wakoreshamo izina Thermos utarabiherewe uburenganzira ukaba wakurikiranwa n'inkiko ? kuko ari izina ry'ubucuruzi (marque deposé cyangwa registered mark) !Hari n'ibindi nka Usa ikoreshwa ry'iryo zina ntacyo ritwaye.

Imikorere ya Thermos. Kubika ubushyuhe bituruka he? Ubushyuhe ni imwe mu ngufu (énérgie) dufite ku isi y'ibanze. Abahanga bavuga ko ntawe ubasha kurema ubushyuhe, nk'ingufu, ahubwo ko bwimuka buva hamwe bujya ahandi. Urugero,Ubushyuhe isi ifite ahanini buturuka ku zuba.

Kugirango umuntu yumve imikorere ya thermos, ni uko yumva byibuze iki gitekerezo cy'iyimuka n'ihanahana ry'ubushyuhe, ahanini ribaho binyuze muri imwe mu nzira ebyiri:
-kuba ubushyuhe bwakwimuka buvuye mu ku mpera imwe y'ikintu bugana ku yindi, bityo bugasakara hose (urugero ni nk'aho umuntu ashyira umusumali kuri buji, agatungaho umutwe umwe, nyuma y'igihe gito, agatangirta kumva uburibwe; ubushyuhe buba bumaze gukwirakwira hose)

-indi nzira ni iy'isabagira ry'ubushyuhe ribaho ari uko habayeho kwimuka k'uturemangingo-shingiro rw'ikintu runaka (aha twatanga urugero rw'amazi: iyo ari ku ziko, amazi yo ku ndiba y'isafuriya niyo ashyuha mbere, bigatuma yorohera, bityo akazamuka agasimburwa n'aremereye yo hejuru, nayo akaza kugera aho ashyuha, akazamuka, bityo bityo, ariho haturuka kubira)

Thermos za mbere zari zikozwe: icyuma, ikirahuri, ikintu kinepa (nk'umubiri wa matela) ndetse na plastiki, usibye ko iz'ubu kubera ikoranabuhanga ziba zikozwe na bike cyane nk'ikirahuri ndetse n'icyuma, cyangwa ibyuma bibiri: ku buryo kimwe kiba giteretse mu kindi, noneho umwuka uri hagati yabyo ugakurwamo, kuko ahatari umwuka ntihabasha gutembera ubushyuhe, cyangwa ngo bube bwakwimuka binyuze muri ziriya enziri twavuze haruguru.
Niyo mpamvu ka kantu kaba kari ku mpera hasi kamenetse, umwuka ubona aho unyura bityo ubushyuhe bugasabagira...

Igishushanyo: imiterere y'imbere ya thermos 1.umufuniko 2.ibirahure bibiri bitandukanye 3.igisucyika (icyayi, amazi,...) 4.Umwanya urimo ubusa 5.ikibifubitse byose(plastiki, cyangwa ikindi kiba kiriho imikondo umuntu afata)

Aha kandi hanongerwaho undi mwambaro ufite ibara rirabagirana wo kurinda nanone itakara ry'ubushyuhe binyuze mu bundi buryo cyo abahanga muri phsique bita radiation: iyimuka ry'ubushyuhe binyuze mu mirasire y'ikintu runaka

Aha ni ngombwa kuvuga ko ikirahure gikoreshwa imbere muri thermos kigomba kuba ari gitoya cyane ku buryo kiba kidakurura ubushyuhe bwinshi bw'ikiyibitsemo.

Iri koranabuhanga ry'ibirahure bibiri bitandukanyijwe n'umwanya urimo ubusa (nta mwuka) rikoreshwa mu ngeri nyinshi, nko mu byogajuru, cyangwa mu byuma byo kwa muganga RMI.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...