Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Ubushakashatsi kuri Mercure Bwaratangiye

Mu mpera z`icyumweru gishize, ikigo cy`igihugu cya USA gishinzwe iby`ingendo zo mu isanzure cyakoze amateka. Ibi ni nyuma y`aho icyogajuru MESSENGER (Mercury Surface, Space Environment, Geochemistry and Ranging) gitangiriye kugaragira umubumbe wa Mercure, umubumbe uri mu bilometero miliyari umunani uvuye ku isi(8 000 000 000 km).

Urugendo rw`Iki cyogajuru Messenger rwari rumaze imyaka itandatu yose, kuko cyahagurutse ku isi mu mpera z`umwaka wa 2004. Aya akaba abaye amateka, kuko Mercure ari umwe mu mibumbe iri kure y`isi kuburyo bitoroshye kumenya imiterere yawo, kandi kubera ko ari umuturanyi wa bugufi w`izuba, hahora ubushyuhe bukabiije, n`ubukonje nanone buri ku gipimo cyo hejuru.

Iyi niyo mpamvu abahanga bo mu gihe cya kera babatije uyu mubumbe iri zina.
Mercure ni umwe mu mibumbe iteye abahanga mu by`ikirere amatsiko menshi. Amashusho n`amafoto yo kuri Mercure bitegerejwe ko azatangira gufotorwa taliki ya 1 Mata, ubu imirimo igeze mu kiciro cyo gusuzuma umutekano n`ubusugire bw`ibice binyuranye bya Messenger.
Ntitwabura kongeraho ko Mercure ibaye umubumbe wa 6 NASA ishyizeho icyogajuru, Isi n`Ukwezi bitarimo !

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...