Bang Media

Shakisha kuri ino site

Ubushinwa Burakataje Mu Gushaka Gusimbura USA mu Buhangange

Mbese Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'igihugu gikize ishobora kuzatakaza uyu mwanya ? Nkuko tubikesha kimwe mu binyamakuru byandika ku bukungu, ubu igihugu cy' Ubushinwa nicyo gishobora kuzafata umwanya w'igihugu cya mbere cy'ikinyembaraga. Dore impamvu:

1. Turebye ku rwego rw'inganda zikora imodoka, Ubushinwa bufite umwanya wa mbere bugakurikirwa na Leta Zunze ubumwe za Amerika guhera mu mwaka wa 2009. Ngo icumi ku ijana by'imiryango yo muri kiriya gihugu bafite imodoka, ifite marike y'inshinwa kandi. Wibuke ko Ubushinwa bufite abaturage barenga miliyari (bara wumve imodoka ziriyo). si inshinwa gusa ariko zikoreshwa yo gusa kuko n'abandi banyenganda bamaze kubona ko hariyo isoko rishyushye, abashoramari bamaze kuhatera amatako ari benshi cyane. Abakurikiranira hafi iby'imibereho (analystes sociologues) bemeza ko gutunga imodoka mu bushinwa ari ikimenyetso cy' iterambere kuri nyirayo.

2. Ubukorikori (ubugeni, ubuhanzi,...) aha naho ubushinwa ngo bumaze guha intera leta zunze ubumwe z' Amerika ku buryo bufatika. ubundi mu bihugu byateye imbere, hari amasosiyete aba abeshejweho no guhuza abaguzi n'abacuruzi, akanitabira n'ibikorwa by'inyamunara. amenshi muyo ku mugabane w' uburayi ubu ngo ari mo arasarura akayabo abikesha amashami yayo mu bushinwa. bivugwa ko kimwe cya gatatu cy'ibihangano bigurishwa ku isi, harimo amafoto, ama tableau ashushanyijwe aturuka mu bushinwa. igihugu cy'ubufaransa gifatwa nka kimwe mu bihangange ku isi cyo ngo cyaba gifite umugabane wa gatanu ku ijana muri iri soko !!!!

3.Ikoranabuhanga: abibwiraga ko leta zunze ubumwe za amerika aricyo gihugu cya mbere mu ikoranabuhanga navuga ko bibeshya... mudasobwa ya mbere ifite imbaraga yakozwe umwaka ushize kandi ni inshinwa; yitwa Tianhe-1A. Ifite ubushobozi bwo gukora ihurizo rigizwe n'ibibazo miliyari 2 500 mu gihe cy'isegonda (2500 milliards de calculs à la seconde) !!! mudasobwa yari ifite aka gahigo ni iy'abanyamerika XT5 Jaguar yashoboraga gukora ibibazo 1700 ku isegonda byose. Ubwoko bw'izi mudasobwa bukoreshwa muri gahunda zitoroshye nko gucukura peteroli, ubumenyi bw'ikirere (meteorologie), ibyogajuru,... ikaba ahanini ikoreshwa n'ibigo bya leta.

4. Ingufu zisigasira ibidukikije...nawo ni umuhigo ! ku munsi wa none ubushinwa ni cyho gihugu cya mbere cyohereza mu kirere ibyuka bicyangiza...ariko ninacyo gihugu kigaragza ubushake mu kugabanya ibyo byuka: mu mwaka wa 2010, ubushinwa bwafashe umwanya wa mbere mu gukora ingufu zitangiza ikirere nk'izituruka ku muyaga (eolienne) ndetse n'imirasire y'izuba... iri koranabuhanga kandi ngo bo basanga rikiri hasi cyane y'iryo bifuza, ikintu gihangayikishije abo kwa obama bitavugwa. Mbese wari uziko mu nama nyinshi zigaga ku masezerano ya Kyoto (amasezerano ibihugu byasinye yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere) leta zunze ubumwe za amerika zanze kuyasinya ??? nayo ni kimwe mu bihugu byohereza biriya byika mu kirere ku buryo buteye inkeke.

5. Mu ikoranabuhanga abashinwa ntibazwiho ibyiza gusa kuko bivugwa ko 28 ku ijana ya za zimwe muri porogaramu zangiza mudasobwa ( malware, ubwoko bwa virusi) zituruka mu bushinwa !!! (tubikesha urubuga rwa symantec). Ikindi gihugu kiza inyuma y'ubushinwa ni Rumaniya (Roumanie), hanyuma hakaza abanyamerika... nibo ariko bakunda kuzikoresha cyane mu kwinjirira za mudasobwa z'abandi (abashinwa barazikora abanyamerika bakazikoresha ) Ngayo nguko.

Related Posts by CategoriesSem comentários:

Publicar um comentário