Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Yahoo Irarega Facebook Kuyibira Ibihangano!

Yahoo irarega facebook ko bumwe mu buryo ikozemo ya yibwibye (yahoo ikaba ivuga ko facebook itabufitiye icyemezo ko ari ubwayo ), yahoo ikaba ivuga ko iryo koranabuhanga facebook yitije ariryo ubucuruzi bwayo bushingiyeho bugatuma babasha gusurwa n`abantu barenga miliyoni 700 ku kwezi , ubundi imbuga za interineti zikaba zigira ikoranabuhanga ryazo rizitandukanya n`izindi ziba kandi zinafitiye ibyemezo byemeza ko koko ari iryazo .


Mu ntangiriro z`uyu mwaka nibwo yahoo yari yagerageje kubwira faceebook ko uburyo bw`ikoranabuhanga ikoresha mu bintu bimwe na bimwe nko kwamamaza, guhuza abantu n`ibindi atari ubwayo ko nta n`icyemezo ibufitiye, ko ahubwo izayijyana mu rukiko. yahoo iti’’ twabwiye facebook ko igomba gushaka ibyemezo by`ikoranabuhanga ryayo cyangwa se tukayijyana mu rukiko ‘’

Facebook mu kwiregura yo yatangarije ikinyamakuru cyo kuri interineti thenextweb ko batangajwe cyane no kuba yahoo umwe mubafatanyabikorwa wabo kandi bamaranye igihe kinini yahise yihutira kujyana ikirego mu rukiko kandi ibiganiro bagiranye kuri telefoni gusa bitari bihagije, ariko facebook nayo ikaba yiteguye kuzaburana ibi birego yo ivuga ko bidasobanutse.

Icyi kirego kigizwe n`impapuro 19 cyagejejwe mu rukiko rwo mu karere k`amajyaruguru ya kalifoniya I san Jose, facebook iregwamo kuba yararengereye ingingo zigera ku icumi z`ikoranabuhanga rya Yahoo. facebook iramutse itsinzwe uru rubanza ikaba yaba igize igihombo mu kwitegura kujya ku isoko ry`imigabane.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...