Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Itegeko nshinga rya Amerika mu nzira zo guhinduka ngo ryemerere Perezida kwiyamamaza gatatu


Umwe mu bagize Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umudemokarate José Serrano, yongeye kuzamura itegeko rigamije kuvugurura ingingo ya 22 y’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ; ivugururwa rigamije kwemerera Perezida wa Amerika kuba yakwiyamamariza manda zirenze ebyiri.


Nk’uko tubikesha Fox News, Serrano uhagarariye Leta ya New York muri Kongere ya Amerika kuva mu mwaka wa 2001 yakomeje kujya azamura iri tegeko hagamijwe ko Perezida wa Amerika yakwemererwa kwiyamamariza manda zirenze ebyiri. Mu kwezi gushize ni bwo yongeye kuzamura iryo tegeko, na n’ubu bikaba bikirimo kwigwaho.

Iri tegeko ryamaze kugezwa muri Komisiyo ishinzwe ubutabera muri Kongere. Hasigaye ko ryemezwa na Kongere ndetse na Sena na bitatu bya kane bya Leta zigize icyo gihugu.

Ingingo ya 22 y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Amerika ibuza Perezida w’iki gihugu kwiyamamariza manda zirenze ebyiri z’imyaka ine buri yose. Yemejwe bwa mbere mu mwaka wa 1947 nyuma y’aho Perezida Franklin D. Roosevelt yari amaze kuyobora manda enye zikurikiranya, akava ku butegetsi ari uko apfuye. Nubwo aba-republicans bari bafite ubwiganze muri Kongere ndetse na Sena muri icyo gihe, ntibyabujije umudemokarate Roosevelt wagejeje iki gihugu kuri byinshi kwemererwa ko ayobora Amerika manda enye yikurikiranya.

Serrano si uwa mbere mu banyepolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugaragaje ko atemeranya n’ingingo ya 22 y’ivugurura ry’Itegeko Nshinga (22 amendment) bamwe bakunze kwemeza ko ituma abayobozi ba Amerika banebwa muri manda yabo ya kabiri. Mu mwaka wa 1989 uwari umuyobozi wa Sena Harry Reid na we yarabigerageje.

Mbere y’uko atorwa, Perezida Ronald Reagan yari yagaragaje ko adashyigikiye ihinduka ry’iyo ngingo y’Itegeko Nshinga ibuza Perezida wa Amerika kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu manda zirenze ebyiri.
Ubwo yari muri manda ye ya kabiri mu mwaka wa 1986, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Barbara Walters yagize ati “Mu kubitekerezaho byimbitse, naje gusanga ingingo ya 22 y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga kuba yarabayeho ari ikosa.”

Perezida Bill Clinton na we mu kiganiro yagiranye na MSNBC mu Gushyingo umwaka ushize yavuze ko na we yifuza ko iyo ngingo ihinduka bityo buri wese akaba yakwemerarwa kuyobora Amerika manda zirenze ebyiri.

Clinton yagize ati “Nakomeje gutekereza nsanga byagakwiye kwemezwa. Iyi ngingo nsanga yakurwaho, gusa ikemerera abaziyamamaza mu gihe kiri imbere kuba bayobora manda zirenze ebyiri, abayoboye bo ntibibarebe.”

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...