Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Umwana w'Imyaka 6 Yapfuye Azira Kwigana Gukora Ibyo Spiderman Akora muri za Film


Umwana w’imyaka 6 y’amavuko witwa Kevin Morais yitabye Imana ashaka kwigana ibyo spiderman akora muri filimi aho ashobora gusimbuka kuva kunzu imwe ajya kuyindi akoresheje ubugenge bwa film.

Nyina umubyara ariwe Maria n’amarira menshi yavuzeko ubwo yari yicaye muri saloon yagiye kumva akumva ikintu kituye hasi yahamagara umwana we akumva ntiyitabye akirukanka ajya kureba agasanga n’umwana we ariko umwuka wamaze kumushiramo.

 "Twari dutuye muri etage ya 3, Kevin namusize mu cyumba kiwe njya muri saloon ariko sinari nibutse kureba ko idirishya ridafunze neza, kubera ukuntu yakundaga filimi ya spiderman burigihe yahoraga ashaka kumwigana ariko agasimbuka ahantu horoheje yanavunika ntibibe aribintu bikaze.

Kuruwo munsi bwo Kevin yarasimbutse azingo ari bukora nkibyo spiderman akora mu ma filimi ariko kubwa mahirwe make n’ubwenge bwe buke nk’umwana ntiyabashije kurusimbuka, njyewe ubwo numvaga ikintu kituye hasi umutima wanjye warikanze cyane ndamutekereza muhamagaye ngo numve nsanga ntiyitaba nirukankiye kujya kumureba nsanga yasimbukiye mu idirishya yaguye hasi amaraso yuzuye mu muhanda, nahamagaye abatabazi ngo zimujyeze kwa muganga ariko biba ibyubusa kuko umwuka wa kevin wari washize."

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...