Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Cambodge : Umugabo yansiziriye hejuru y’umurambo ubwo yageragezaga kuwusambanya

Cambodge : Umugabo yansiziriye hejuru y’umurambo ubwo yageragezaga kuwusambanya

Polisi cyo mu gihugu cya Cambodge iratangaza ko kuri uyu wa mbere yataye muri yombi umugabo witwa Chin Chean w’imyaka 47 ubwo yageragazaga gukoresha imibonano mpuzabitsina umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Polisi ikaba ivuga ko yasanze uyu mugabo yacukuye imva uyu mwana w’umukobwa yari yashyinguwemo ku cyumweru. Ngo basanze uyu mugabo yasinziriye hejuru y’umurambo.


Chin Chean nawe yatangarije polisi ko yashakaga gukoresha uyu murambo imibonano mpuzabitsina, gusa ngo ntibyamukundiye kuko isanduku uyu mwana w’umukobwa yari arimo yari nto cyane bityo ntibyamukundira kubigeraho.

Abaturanyi ba Chean bakaba batangaje ko uyu mugabo yari asanzwe arangwa n’ibikorwa bibi bitandukanye aho yakundaga gufata ibiyobyabwenge ndetse no kwirirwa azerera gusa akora n’urugomo.

Polisi ikaba yatangaje ko igiye kujyana Chean kwa muganga mu rwego rwo kureba ko nta kibazo asanzwe afite mu mutwe nyuma akajyanwa mu nkiko agacibwa urubanza.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...