Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Ubutaliyani : Umubikira yagejejwe kwa muganga abyara umwana w’umuhungu

ifoto y'umubikira utwite
Ubutaliyani : Umubikira yagejejwe kwa muganga abyara umwana w’umuhungu

Umubikira w’imyaka 31 ukomoka gihugu cya Salvador uba mu Butaliyani kuri uyu wa Gatatu ushize yagejejwe kwa muganga avuga ko yumva mu nda hamurya ariko agezeyo ahita abyara umwana w’umuhungu w’ibiro 3.5.

Amakuru AFP ikesha ibiro ntaramakuru by’abataliyani ANSA, avuga ko uyu mubikira uturuka mu muryango witwa “Little Disciple of Jesus” yatangaje ko atigeze amenya ko yari atwite. Akaba avuga ko yumvise mu nda hamurya yajya kwa muganga agahita abyara.

Uyu mubikira akaba yarahisemo ko umwana we bamwita Francesco (Francis), izina rigezweho ubu mu Butaliyani kubera na Papa wa Kiliziya Gatolika uriho ubu ariko yitwa.

Abandi babyeyi bo mu bitaro bya Rieti bahise bakusanya imyenda y’umwana yo guha umubyeyi dore ko yabyaye atunguwe atari yiteguye.

Aba babikira bo mu muryango Little Disciple of Jesus baba mu gace ka Campomoro hafi y’umujyi wa Riet mu Butaliyani. Umuhamagaro wabo akaba ari ukwita ku bakuze ariko nanone ngo bakaba bazita no kuri uwo mwana. Gusa ababikira bagenzi b’uyu wabyaye bakaba batangaje ko batunguwe.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...