Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Amategeko y’u Rwanda ntiyemera ubutinganyi – E.Kalisa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Eduard Kalisa avuga ko igihugu cy’u Rwanda kitemera ubutinganyi, yabibwiye abavuga rikijyana mu madini atandukanye mu Rwanda ubwo bari mu nyigo ya Politiki y’Umuco igiye kuzasohoka.

Benshi mu batanze ibitekerezo bagarutse ku byagiye byangiza umuco Nyarwanda aho bibanze ku rurimi ndetse n’ikibazo gihangayikishije isi cy’ababana bahuje ibitsina ubu kimeze nk’aho ari umwe mu mico mihahano.

Kalisa yagize ati “Buriya amategeko y’u Rwanda ntiyemera ubutinganyi, ndetse ntimukwiye kugira ubwoba ko niba hari ababyanga twe twabyemera. Igitutu cy’amahanga numva kitazatuma tugendera mu murongo w’ababyemera.”

Naho Ndayisenga Wilton ushinzwe uburezi mu Itorero ry’Abadventisti avuga ko Umuco wakwegerezwa abaturage mu kagali no mu murenge kuko iyo udafite ikiguhuza, Satani akiguha kuko ngo ubutinganyi ndetse n’ibiyobyabwenge biri gufata indi ntera.


UMUSEKE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...