Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Bakubitwa n’abagore, bajya kurega bakagirwa abasazi

Bakubitwa n’abagore, bajya kurega bakagirwa abasazi
Bakubitwa n’abagore, bajya kurega ubuyobozi bukabatera utwatsi Uhereye ibumoso: Kamegeri Jean Baptiste, Habarurema Jean de Dieu, Bizimana Alphonse, Habimana Simoni na Maniriho Joseph , aba ni bamwe mu bagabo biyemerera ko bakubitwa n’abagore babo (Ifoto/Ngendahimana S)


Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba, baranenga ubuyobozi bw’Umurenge wabo uburyo bwirengagiza ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo mu ngo. Bemeza ko bikomeje gutya hari bamwe bazahasiga ubuzima.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuraga Akagali ka Kagenge mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, aho bakunze kwita ku gasantere ka Nkanika, abagabo bagera ku 8, bagitangarije ko bose bahuje ikibazo cyo gukubitwa n’abagore babo ndetse ko hari ababwiwe n’abagore ko ngo bazabica.

Aba bagabo bavugana agahinda ndetse bamwe bagaturika bakarira, bavuga ko ikibazo cyabo nikidahagurukirwa hari bamwe bazabigwamo.

Habarurema Jean de Dieu uvuga ko akora umurimo w’ubumotari, yiyemerera ko umugore we yamubwiye ko azamukubita umuhini akamwica ndetse akaba yarandikiye ubuyobozi bw’Akagari urwandiko rusaba ko bakemura ibibazo bye n’umugore we ariko ngo Akagali ntacyo kakoze.

Habarurema yabwiye Izuba Rirashe ati, "njyewe umugore arankubita ariko si ukuvuga ko andusha imbaraga, ahubwo mbere yarankubitaga nanjye nakwitabara agahita ahuruza ubuyobozi bw’Akagali ubwo bakanjyana ku Murenge, bagahondagura batitaye ko ari njye wahohotewe. Mbese dufite ibibazo bikomeye.”

Muri uru urwo rwandiko yandikiye akagali dufitiye kopi, hari ahagira hati, "Impamvu ni ukubamenyesha ubwumvikane buke mfite hagati yanjye n’umugore wanjye kandi musanzwe muzi, kadi akaba asigaye avuga ko azankubita umuhindi akanyica. Nifuza ko nk’ubuyobozi mwaza mukadutandukanya ku neza, ntarahasiga ubuzima. Mbaye mbashimiye.”

Uyu mugabo avuga ko atakigoheka  kuko aba azi neza ko isaha n’isaha yakubitwa undi muhini.

Undi mugabo nawe bahuje ibibazo yitwa Habimana Simon, we avuga ko umugore we babana bafitanye amakimbirane akomeye . Ati "urebye uburyo ankubita kandi naramushatse afite abandi bana babiri ,ubu nkaba nabo mbarera n’undi twabyaranye birambabaza. Ankubita uko ashaka navuga ubwo bakajyana ku Murenge bakankubita kandi ari njye urengana.”

Nk’uko bimugaragaraho ku mubiri uyu mugabo afite ibikomere byinshi yivugira ko ari umugore ubimuca amukubita. Ati, "ni ukuvuga ngo ikintu abonye cyose arankubita. Aha ku kuboko kwa muganga bambwiye ko igihe igisebe gikomeje gutya nzahita nsubirayo ngo hatavukamo kanseri cancer.Mbese aranduma agakubita. Ni ibibazo bikomeye. Kandi nk’uko namushatse afite abandi bagabo na nubu aba akibajyamo, navuga agakubita”

Abandi bagabo bagenzi b’aba nka batandatu nabo bose bavuga ko ikibazo cy’ubwumvikane buke buri mu ngo zabo gishobora kubakururira akaga kuko iyo habaye ikibazo ubuyobozi buhita bwiyumvisha ko umugabo ari we ufite ikosa, abagore nabo bakabyuririraho, aka wa mugani ngo "uhagarikiwe n’ingwe aravoma”

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange yemera ko ibibazo aba bagabo bagaragaza bihari mu Murenge ayoboye, ariko ko atari byinshi. Nkurunziza Francis yasobanuriye iki kinyamakuru ko akenshi 90% y’impamvu zituma abagabo bakubitwa n’abagore ari bo (abagabo) ziba zaturutseho, kandi ko n’ubundi umugabo wakubiswe n’umugore aba atakiri umugabo, ngo nta n’impamvu yakagombye gutuma aza kubibwira ubuyobozi.

Ati "byarahindutse kera abagabo nibo bakubitaga abagore, none ubu abagore nibo babakubita. Urumva se nyine umugabo ukubitwa n’umugore yaza kubivuga? ajye abigumana! None se hari umugabo wakubiswe n’umugore? Urumva se nyine aba ari umugabo?”

Uyu muyobozi avuga ngo muri ako gace ka Nkanika aho biriya bibazo biri cyane, usanga abagabo bagifite imyumvire ya kera yo kumva ko umugore atagomba kugira uburenganzira, bikagongana no kuba abagore baramenye ko hari amategeko abarengera.

Akomeza agira ati "nta mugabo ugomba gukubitwa n’umugore ngo abivuge, kuko ubundi ntaho byabaye.”

Iki kibazo cy’abagabo bo muri Bugesera bakubitwa n’abagore, kije cyiyongera ku kindi nacyo kimaze iminsi kivugwa muri aka karere, cy’abagore bata abagabo babo bakajya gushaka abandi bagabo Uganda, ahanini bishingiye bibazo by’amikoro biba byugarije imiryango.

Izuba Rirashe

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...