Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Capt.Simbikangwa arashinjwa n’abo yarokoye

Capt.Simbikangwa
Capt.Simbikangwa arashinjwa n’abo yarokoye mu rukiko i Paris


Kuri uyu wa mbere, tariki 03 Werurwe, i Paris mu Bufaransa hatangiye icyumweru cya gatanu cy’urubanza umunyarwanda Capt. Pascal Simbikangwa aregwamo ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, abatanga buhamya bamushinja bakomeje kwakirwa mu rukiko harimo n’abo avuga ko yarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Nk’uko yakunze kubigaragaza mu cyumweru gishize, Simbikangwa akomeje gutsimbarara ko atigeze abona Jenoside yakorewe Abatutsi imbona nkubone, ahubwo ngo we nk’umuntu w’umugabo n’ubwo yari afite ubumuga ngo yarokoye Abatutsi benshi.

Muri iki cyumweru, urukiko rurakira benshi mu bo Simbikangwa avuga ko yarokoye, bamwe bakaba bashobora kumushinja, kimwe n’uko hariho abashobora kumushinjura.

Gusa mu iperereza ry’urukiko mbere y’uko urubanza rutangira, bamwe mubo yarokoye bavuze ko babonye ububiko bw’imbunda kwa Simbikangwa, ndetse banamwiboneye aziha Interahamwe.

Urukiko ruzumva umutangabuhamya wahoze ari umuyobozi w’interahamwe mu gace katagaragajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru.

Naho undi mutangabuhamya wahungiye mu gihugu cya Canada nawe wagombaga gutanga ubuhamya we yaje kwanga kubutanga kuko ngo afite impungenge z’umutekano we n’uw’umuryango we.

Uru rubanza ariko rurimo ikibazo gikomeye

Urukiko ngo rukomeje kugaragaza ko kubera impamvu zitandukanye, hakomeje kubura abatangabuhamya bashobora gushinja Simbikangwa ibyo biboneye cyangwa babayemo ndetse ngo bishobora kuzagira ingaruka ku mikirize y’urubanza.

Ku rundi ruhande biha amahirwe Simbikangwa kuko we adahwema kugaragaza ko ngo ubuhamya bumushinja bwose ari ubwakozwe n’impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ‘IBUKA’ n’umuryango uharanira gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside bari mu Bufaransa “Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR)” bashaka kwihorera.

Simbikangwa avuga ko ari ibyateguwe nyuma y’uko afatiwe ikibazo cy’impapuro z’inzira z’impimbano ku kirwa cya Mayotte mu mwaka wa 2008.

Kuwa gatanu w’iki cyumweru, urukiko ruzumva Perezida wa CPCR, Alain Gauthier n’umugorewe Dafroza waburiye benshi bo mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzarangira muri uku kwezi, byakwihuta rugasoza tariki 14.

UMUSEKE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...