Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Colombia: Perezida Juan Manuel Santos yinyariye mu ruhame

perezida yinyariye mu ruhame
Perezida w’igihugu cya Colombia, Juan Manuel Santos, yinyariye mu ruhame mu gihe yagezaga ijambo rye ku baturage, mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora.


Daily Maily, dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu muyobozi yinyariye ubwo yari mu mujyi wa Barranquilla, ageza ku baturage imigabo n’imigambi ye, ubwo yari atangiye ijambo ryo gushaka amajwi ngo yongere atorerwe kongera kuyobora igihugu cye.

Santos w’imyaka 62, biracyibazwa niba abashinzwe kumurinda batigeze babona niba yari yinyariye cyangwa niba ari ukumutinya ngo babe batabimubwira.

Muri icyo gihe yakomeje yivugira ijambo rye, abari aho bagiye babona ikizinga cy’inkari cyari ku ipantaro y’ibara rya Kakhi yari yambaye, kigenda cyiyongera uko yakomezaga avuga ijambo.

Mu bari aho ntawigeze amwegera ngo amusabe guhagarika imbwirwaruhame yagezaga ku baturage, ndetse n’abaturage bakomeza kumukomera amashyi nk’aho nta cyabaye.

Uretse abaketse ko uyu mugabo yaba yinyariye, hari n’abagiye bavuga ko yaba yagize ikindi kibazo wenda akirangirizaho kuko bavuga ko bibaye inkari zari bushokere mu maguru aho kuba imbere ku ipantaro.

Byizewe ko iki kibazo kitazabangamira gahunda y’imigambi ye y’impinduka arimo gutangaza muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza.

Uyu muperezida afite impamyabumenyi mu by’ubukungu yavanye mu ishuri ry’ubukungu rya London mu Bwongereza, ndetse na Havard muri Amerika. Yatorewe kuba perezida muri 2010.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...