Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Imbwa yaguzwe asaga miliyoni y’ama euros mu Bushinwa

imbwa zihenze cyane
Imbwa ikuze yo mu bwoko bwa mastiff tibétain

Zifite amaraso y’intare, ni intagereranwa mu kubangurira
Izi mbwa zigereranywa n’intare bitewe n’imikaka yazo ndetse n’ijwi rikarishye zigira
Imbwa ikuze yo mu bwoko bwa mastiff tibétain yagurishijwe mu gihugu cy’Ubushinwa akayabo ka miliyoni 1,4 y’ama euros, bituma iba imbwa ya mbere ihenze ku isi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bushinwa.

Umuherwe usanzwe yamamaza ibicuruzwa, yatanze akayabo ka miliyoni 12 z’ama yuans (ifaranga rikoreshwa mu Bushinwa) ariyo ahwanye na miliyoni 1,39 mu ma euros akoreshwa ku mugabane w’Uburayi, aya akaba yatanzwe ku mbwa ipima ibiro 90.

Ibi byabereye mu isoko ry’imbwa riri mu Ntara ya Zhejiang, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Nouvelles du soir cy'ahitwa Qianjiang.

Izi mbwa zigereranywa n’intare bitewe n’imikaka yazo ndetse n’ijwi rikarishye zigira, izi mbwa zitwa mastiffs du Tibet ni kimwe mu bintu bikunzwe cyane n’abantu bifite mu gihugu cy’Ubushinwa, zikaba ikimenyetso cyibatandukanya n’abandi bantu.

Ataka imbwa ze, Zhang Gengyun yagize ati “Zifite amaraso y’intare, ni intagereranwa mu kubangurira.”

Ubwoko bw’izi mbwa bugenda bukendera bitewe n’imiterere y’ikirere. Kuva kera zikaba zarakundwaga n’aborozi bahora bimuka mu gice cy’Aziya yo hagati mu rwego rw’ubuhigi. Aborozi b’izi mbwa bazifata nk’izo kurinda urugo kandi ngo ntizijya zihemukira bene zo.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...