Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Inzoka yishe ingona nyuma y’imirwano itoroshye





Australia : inzoka yishe ingona nyuma y’imirwano itoroshye

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe, mu majyaruguru ya Australia mu gace kitwa Queensland, habereye imirwano itoroshye hagati y’inzoka n’ingona, aho buri kimwe cyashakaga kurya ikindi ariko bikarangira inzoka ari yo yivuganye ingona ihita inayimira.


Amakuru dukesha BBC atangaza ko iyo mirwano yatangiriye mu mazi y’ikiyaga cya Moondarra, aho uwafashe amashusho atangaza ko iyi nzoka ifite uburebure bwa metero zigera ku 10, yarwanye n’ingona bihuriye mu mazi.


Mu nkuru ya BBC ntibagaragaza ubwoko bw’iyo nzoka, ariko biravugwa ko Uruziramire ari rwo rurwana muri ubu buryo n’ubwo rudakunze kuba mu mazi

Uwafashe aya mashusho Tiffany Corlis, yatangarije ibiro ntaramakuru by’ubufaransa AFP ko iyi ngona yagerageje kwirwanaho kuva imirwano itangiye, ariko ku iherezo ikaza gucika intege ikaba ifunguro ry’inzoka.

Imirwano yatangiriye kandi ibera mu kiyaga, ingona imaze gupfa, inzoka iyizana imusozi, aho yayitunganyirije neza maze irayimira

Ibi kandi byashimangiwe n’umugabo wa Tiffany Corlis aho na we yagize ati : “Izi nyamaswa zari zihanganye zakoze imirwano ikaze dore ko zanabanje kugwa miswi mu mazi. Gusa twari duhagaze aho tubireba twumiwe.”


Undi mutangabuhamya Alyce Rosenthal, na we yabwiye itangazamakuru ko izi nyamaswa zarwanye igihe kigera ku masaha atanu, ariko bagatangazwa cyane n’iherezo rya yo, kuko we avuga ko atari ibintu bisanzwe bibaho mu buzima bwa buri munsi. Ababibonaga babifataga nk'umugani

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...