Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Karega yemeje ko imikoranire y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo itavuyeho

Karega yemeje ko imikoranire y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo itavuyeho
Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, avuga ko akomeje kwihangana imbere y’ibirego Afurika y’Epfo ikomeza gushinja abadipolomate b’u Rwanda ivuga ko baba baragize uruhare mu bitero ku batavuga rumwe n’u Rwanda bacumbikiwe n’Afurika y’Epfo, akanongeraho ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi butavuyeho.

Mu kiganiro na RFI, Ambasaderi Karega yagize ati "Ntabwo tugiye gukemurira ukutumvikana kwacu mu itangazamakuru."

Ambasaderi Karega avuga ko nubwo Afurika y’Epfo yashinjije abo badipolomate b’Abanyarwanda, kugeza ubu hatarashyirwa ahagaragara ibimenyetso bibahamya uruhare rwabo muri icyo cyaha.

Hagati aho imigendekere yiri imbere y’umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu uzaterwa n’ibizava mu iperereza rikorwa n’Afurika y’Epfo nk’uko iyi nkuru ibigaragaza.

Ambasaderi Karega Vincent akomeza agira ati "Bamaze kubahamya icyaha, mu mabaruwa abirukana, ariko icyo cyaha ntikirerekanwa."

Ambasaderi Karega akomeza avuga ko "Ibiganiro bikomeje : ambasade zombi zirafunguye, mu bihugu byombi. Guverinoma, ku mpande zombi ziravugana. Bivuze rero ko nta cyahagaritse cyangwa ngo gikureho ubufatanye hagati y’ibihugu byacu."

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...