Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasabarikanga ibitero bishya bya M23

m23
Abahoze bayobora M23 bari batangaje ko bashaka gukorana na Leta ya Kabila
Mu gihe umwe mu bari abayobozi b’ umutwe wa M23, Bishop Jean Marie Runiga akaba yarahungiye mu Rwanda yari yatangaje ko bashaka gufatanya n’ abandi banyekongo bagakora Guverinoma bose bahuriyemo, mu ntara ya Kivu y’ amajyaruguru ubu haragaragara inyandiko zitariho imikono zitangaza ko abarwanyi b’ uyu mutwe bagiye kubura imirwano.

Ku wa kane w’ iki cyumweru dusoza ni bwo bamwe mu bari bayoboye M23 bari batangaje ko biteguye gufatanya n’ abandi banyekongo kujya muri Guverinoma ihuriweho n’ abahoze ari abarwanyi ba M23 n’ abandi banyekongo hagamijwe gushakira igihugu cyabo amahoro arambye nyuma y’ intambara zakiyogoje.


Ibi abahoze ari abayobozi ba M23 babitangaje nyuma y’ aho umukuru w’ iki gihugu, Joseph Kabila Kabange ashyiriye umukono ku itegeko ryo gutanga imbabazi ku bahoze ari abarwanyi ba M23 ariko batakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ ibyaha byo mu ntambara. Izi mbabazi zikaba zihera muri Gashyantare 2006 zikageza mu Ukuboza 2013.Izi nyandiko zitagira uwazisinye zikaba zanyanyagijwe mu mujyi wa Butembo, umujyi ubarizwa ku bilometero 330 by’ umujyi wa Goma, kandi bikaba byateje urwikekwe rukomeye kuko zivuga ko abasirikare b’uyu mutwe bari mu nzira baza.

Izi nyandiko zitaragira icyo zivugwaho n’ inzego zishinzwe umutekano muri Kongo, nk’uko tubikesha africatime, zaciye igikuba mu baturage ba Butembo, bamwe bakaba bakeka abahoze ari abasirikare ba CNDP bagifite ijambo mu duce twa Butembo na Beni.

Umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Kabila watsinzwe n’ ingabo za FARDC zafashijwe na brigade idasanzwe ya MONUSCO maze bahungira mu bihugu by’ u Rwanda na Uganda bihana imbibi na Kongo, ariko bakaba bari batangaje ko batazongera gukoresha intwaro mu kurwanya Perezida Kabila.

imirasire.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...