Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Museveni yasinye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina

Iri tegeko rigamije guhana abaryamana bahuje ibitsina ryatangiye kuvugwaho mu nteko ishingamategeko mu Ukuboza umwaka ushize wa 2012. Icyo gihe impuguke zigaga ku gihano cy’urupfu cyateganywaga. Gusa kugeza ubu, iri tegeko riteganya ko umuntu uzajya afatwa cyangwa akamenyekanaho ubutinganyi, ashobora no guhanishwa gufungwa ubuzima bwe bwose kandi rigahamagarira abantu bose kwamagana ubutinganyi.

Nubwo iri tegeko ryashyizweho umukono, bamwe mu banyapolitiki bagiye bagaragaza ko badashyigikiye ko iri tegeko rishyirwaho umukono.

Musenyeri Desmond Tutu aherutse kugaragaza ko adashyigikiye iri tegeko. We atanga igitekerezo ko ahubwo hakazwa ibihano ku gusambanya ku ngufu, ibyaha by’ubusambanyi bukorerwa abana ndetse no ku bijandika mu buraya.

Desmond Tutu yagize ati : “Icyo mpamagarira Perezida Museveni ni ugukoresha ibiganiro mu gihugu cye ku itegeko rihana ubutinganyi nk’umusemburo wo gukaza umuco w’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera muri Uganda”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, nawe yatangaje ko adashyigikiye iri tegeko ndetse abwira Perezida Museveni ko naramuka arishyizeho umukono, umubano hagati y’ibihugu byombi uzazamo agatotsi.

Mu kumusubiza, Perezida Museveni, yagaragaje ko ntacyo ibyo yamubwiye byamuhinduraho ndetse avuga ko ari ukwivanga muri politi y’igihugu cya Uganda.

Museveni yagize ati : “Uburusiya bwakoranye na Afurika guhera mu mwaka w’1917, ibi bivuze ko imaze gukorana na Afurika mu myaka 100 ishize, ndashaka gukorana n’u Burusiya kuko butavanga imiyoberere yabwo n’iy’ibindi bihugu.”

David Bahati, ni umwe mu banyamategeko bakurikiranira hafi iby’iri tegeko rirwanya ubutinganyi. Yatangarije AFP ko yishimiye iki gitekerezo ndetse avuga ko ari ingirakamaro kandi ko umukuru w’igihugu cyabo atagomba kugendera ku bitekerezo by’abandi.

Yagize ati : “Perezida ntabwo agomba gukoreshwa n’igitutu cy’abandi bayobora iyo mu mahanga. Ibi yakoze, ni inyungu ku banyagihugu kuruta abo banyamahanga”

Yakomeje agira ati :”Uganda ni igihugu kigendera ku mategeko kandi imyanzuro yafashwe igomba gukurikizwa”.

Perezida Museveni uherutse gusinya itegeko rihana abakobwa bambara imyambaro migufi ndetse n’irihana abantu bareba filimi z’urukozasoni mu gihugu cya Uganda, avuga ko nk’uko atasomera umugore we mu ruhame, ngo ni nako ibi bikorwa bitagomba kugaragara mu gihugu cye.

Kigali report

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...