Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Paris: Pascal Simbikangwa yakatiwe imyaka 25

Pascal Simbikangwa
Ishusho ya Simbikangwa imbere y'urukiko



14 Werurwe – Umwanzuro w’uru rubanza wategerejwe amasaha menshi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abacamanza b’Urukiko rw’i Paris bafashe umwanya minini bateranye kugirango bemeze ko Simbikangwa Pascal afungwa imyaka 25. Uruhande rwe rwemeje ko ruzajurira.


Umwanzuro w’urukiko wafashe amasaha 12 abacamanza bavugana ku gihano ahabwa nyuma y’ibyumweru birindwi aburana.

Simbikangwa yahamijwe ibyaha bya Jenoside ntabwo yahamijwe gusa ubufatanyacyaha.

Uyu mugabo wahoze ari capitaine mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu ndetse akanakora mu rwego rw’iperereza, yaburanaga avuga ko yari umuntu woroheje mu gihe abamushinjaga bavugaga ko yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu gihe na mbere ya Jenoside.

Urukiko rwahamije Simbikangwa ko yakoranye cyane n’igice cy’abahezanguni kandi yagize uruhare mu gutegura Jenocide, mbere no mu gihe yabaga, afatanyije n’abo hejuru mu butegetsi bwariho umugambi wo urimbura Abatutsi.

Urukiko rwemeje kandi ko Simbikangwa yatanze imbunda ku mitwe y’Interahamwe, yatanze amabwiriza kuri za bariyeri i Kigali yo kwica Abatutsi. Ubucamanza bw’Ubufaransa ngo bukemeza neza ko uyu mugabo yakoze Jenoside.

Nyuma y’imyaka 20 nirwo rubanza rwa mbere ruburanishijwe mu Bufaransa igihugu cyahungiyemo umubare utari muto w’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri iki gihugu inkiko zaho zifite izindi dossier 27 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside. Bamwe bemeza ko uru rubanza rwaba ari intangiriro abandi ko ari ikimenyetso gusa.

Urubanza rwa Simbikangwa ni urwa gatanu Ubufaransa buburanishije ku baregwa ibyaha by’ubwicanyi  muri Jenoside nyuma y’Abafaransa bakoranye n’Aba Nazi mu gihe bari barafashe Ubufaransa, abo ni  Klaus BARBIE (1987), Paul TOUVIER (1992) , Maurice PAPON na Aloïs BRUNNER (2001) uyu wa nyuma yari umunya Autriche.

Mu Rwanda Pascal Simbikangwa mu nkiko Gacaca yashyizwe mu kiciro cya mbere cyashyizwemo abateguye Jenoside.

Yari atuye i Kigali mu Kiyovu mu gihe cya Jenoside, akaba yari umusirikare ku rwego rwa kapiteni mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, akaba ariko yaramugariye mu mpanuka y’imodoka mu 1986.

Pascal Simbikangwa wafatiwe mu birwa bya Mayottes mu 2008, ibyaha yahamijwe n’igihano yahawe ntabwo bingana kuri benshi mu bagize icyo bavuga kuri uru rubanza ku mbuga nkusanyambaga.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...