Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Perezida Kagame yegukanye igikombe mu miyoborere i Lagos

igikombe mu miyoborere i Lagos
Perezida Kagame yegukanye igikombe mu miyoborere i Lagos

Iki gihembo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakigenewe n’itsinda ryitwa SilverBird Group, ku cyumweru tariki ya 2 Werurwe, mu mihango yo gutanga ibihembo ku bantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiyoborere myiza, ibirori byabereye Lagos muri Nigeria.

Paul Kagame yagenewe igihembo cy’indashyikirwa ‘Award of Distinction’ mu rwego rwo gushimirwa uburyo yateje imbere imiyoborere ishingiye ku mahoro no ku bwiyunge, iterambere, imiyoborere myiza, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, guha ubushobozi umugore no guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga.

Itsinda ryitwa SilverBird Group riha buri mwaka mu gihugu cya Nigeria umuntu wagaragaje kurusha abandi kwitwara neza mu guteza imbere imiyoborere. Ariko abagize iryo tsinda banatanga ibihembo ku banyamahanga bo muri Afurika bitwaye neza muri urwo rwego.

Abagabo babiri muri Nigeria, Peter Obi akaba ari Umuyobozi w’Intara yitwa Anambra ndetse n’uwitwa Babatunde Raji Fashola uyobora leta ya Lagos ni bo bagaragaje kwitwara neza bazana impinduka nziza muri leta bashinzwe kuyobora.

Abo bagabo bombi batsindiye igihembo kitwa ‘2013 Silverbird Man of the Year’. Umuyobozi ukuriye itsinda SilverBird, Ben Murray-Bruce yavuze ko abo bagabo ari intangarugero mu gihugu cya Nigeria.

Mu bandi bahawe ibihembo harimo umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Super Eagles, Stephen Keshi wabonye igikombe cy’umuntu wakoze ibidasanzwe ‘Special Achievement Award’.

Perezida w’Igihugu cya Sierra Leone, Ernest Bia Koroma na we yagenewe igihembo cy’umuntu wafashije igihugu cye kwiyubaka nyuma y’igihe kinini cyari kimaze mu ntambara.

Mu bantu bakomeye muri Nigeria bigeze kwegukana iki gihembo kitwa SilverBird Man of the Year, barimo n’umuherwe wa mbere ku mugabane w’Afurika Aliko Dangote. Igihembo cyagenewe Perezida Kagame cyaraye cyakiriwe na Ambasaderi Joseph Habineza, uhagariye u Rwanda muri Nigeria.

UMUSEKE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...