Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukebeshwa urwembe ijosi n’umugore

yakebwe ijosi n'umugore
Photo Internet
Kigali : Yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukebeshwa urwembe ijosi n’umugore




Mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Gatsata, akagari ka Rubonobono ahazwi ku izina ryo “mu Bahini”, nyuma yo kurwana n’umugabo we, umugore yafashe urwembe akebagura uwo mugabo ku ijosi bimuviramo kujyanwa kwa muganga igitaraganya yabaye intere.


Mu ijoro ryo ku itariki ya 22 rishyira 23 Mutarama hagati ya saa moya na mbiri z’ijoro, umugabo witwa Muhirwa Damien, yajyanwe mu bitaro bya Kibagabaga avirirana ijosi nyuma y’aho byavuzwe ko yari amaze yakatishwa urwembe n’umugore we witwa Kabato Chantal, kandi ngo uyu mugabo yari amaze gukomeretsa umugore we mu gahanga.

Bamwe mu baturanyi babo babwiye IGIHE ko umugabo yatashye “agahondagura urugi”, yagera mu nzu agatangira gukubita umugore.

Umwe mu baturanyi utashatse kugaragaza izina rye yagize ati : "Hari nka saa mbiri z’ijoro, nibwo twagiye kumva twumva induru iri kuvuga kwa Chantal, ari kurwana n’umugabo we, ariko n’ubundi bari basanzwe batabanye neza."

"Umugore yakase umugabo yitabara kuko nawe yari yamuhondaguye cyane, yanamukomerekeje mu gahanga. Umugore nawe yahise afata urwembe akata umugabo ku gikanu no ku nda !" Uku niko bongeyeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Kabanda Joseph, yatangarije IGIHE ko iyo nkuru akiyikurikirana ngo kuko hari kuvugwa ibitandukanye.

Yagize ati "Abari kumpa amakuru bari kumbwira ibintu bitandukanye, bamwe bari kumbwira ko ari umwana wakase umugabo, abonye arwana na se, ariko uwo mwana bavuga afite imyaka ine, abandi bakavuga ko ari umugore wakase umugabo n’urwembe. Nabuze icyo mfata n’icyo ndeka, ubu ngiye kujyayo menye ukuri kwabyo, ariko ni kwa kundi umugore ashwana n’umugabo hanyuma bakarwana."

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kandi Muhirwa na Kabato babana batarasezeranye imbere y’amategeko.


IGIHE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...