Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Yakubise umwana we amufungishije ingufuri ku munwa kugeza apfuye

Yakubise umwana we amufungishije ingufuri ku munwa kugeza apfuye

Polisi yo mu gihugu cya Nigeriya i Lagos iratanganza ko yataye muri yombi umugabo witwa Chris Elvis w’imyaka 30 nyuma yo gufata umwana we w’umuhungu witwa Godrich akamukubita kugeza apfuye nyuma yo gufunga umunwa we akoresheje ingufuri kugirango adatabaza, amuziza ko ngo yaba afite uburwayi bw’amashitani.

Polisi ikomeza ivuga ko Chris mbere yo gukubita uyu mwana we yabanje kumutwika akoreshaje ipasi ishyushye kuko ngo amuhora ko yaba arwaye indwara y’amashitani aho Chris yavugaga ko uyu mwana ari umwaku waje mu muryango nk’uko yari yabibwiwe n’abayobozi b’idini rya gakondo mu gace atuyemo.

Mu gihugu cya Nigeriya abana bavukana izi ndwara amadini gakondo abafata nk’ibyago biba byagwiriye umuryango aho usanga bamwe babatwikisha aside, abandi bakabagaburira uburozi ndetse abandi bagashyingurwa ari bazima nk’uko bitangazwa n’umuryango utabara imbare wo mu gihugu cy’Ubwongereza (Stepping Stones).

Chris akaba ari mu maboko ya Polisi.

Source:Mirror

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...