Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Abanyakenya batemera Imana, barasaba ko itashyirwa imbere

Mu gufata imyanzuro, mu ndahiro zitandukanye mu bihugu, mu bikorwa byinshi bya muntu humvikanamo Imana. Itsinda ry’abanye Kenya bemera ko nta mana ibaho, ubu bari gusaba ko Imana itajya igarukwaho mu myanzuro runaka, bo bavuga kandi ko batagamije gutangiza idini.
Harrison Mumia w’imyaka 35 ni umuyobozi w’abatemera Imana muri Kenya, abo avuga ko ari abantu b’ubwisanzure mu bitekerezo bashimangira ko kwemeza ko hari ikintu kiri hejuru ya muntu bita IMANA ari ibitekerezo bya muntu gusa.

Aba ntabwo bemera ko habaho Imana ntanubwo bemera ko habaho Satani. Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu mugabo Harrison Mumia ati “Imana nta kibazo na kimwe cy’abantu ikemura kuko itabaho.”

Uyu mugabo wakuriye mu muryango w’abakilistu avuga ko kutemera ko Imana ibaho abikura muri Bibiliya, igitabo ngo kigaragaza Imana nk’ikintu kizanira ibibazo abantu batakoze ugushaka kwacyo, ndetse ngo iyo mana ikaba yanazana n’urupfu ku bayoboke bayo nk’uko ngo byanditse muri Bibiliya n’ibindi bitabo by’abemera.

Inkuru zijyanye n’iremwa ry’isi n’uko Imana yanze Adam na Eva nyuma yo gushukwa n’inzoka Imana ikababwira ko bazabaho bavunitse, inkuru zijyanye no kurimbuka kw’isi mu gihe cya Nowa n’izindi ziri muri Bibiliya ngo we na bagenzi be bemera ko ari inkuru zikabije kugaragaza ubugome bw’Imana, ndetse bagaya abazigenderaho mu gutinyisha abantu iyo Imana, kuri bo ngo itanabaho.

Kuri bo, ibitekerezo biri mu mitekerereze y’abantu ko habaho Imana, biva ku bushobozi bucye bwo kumenya uko bari ku isi, aho bavuye n’aho bajya nyuma, ndetse no kutamenya neza Isi n’ibiyikikije n’aho iri, n’aho byose byavuye.

Uyu mugabo akavuga ko we na bagenzi be bemera ko hari igihe isi izabaho itagendera ku myumvire nk’iyi y’amadini, ngo nayo akenshi aba agamije inyungu muri ba bantu batinyishijwe Imana, bamaze kwerekwa ko ishobora kugira nabi cyane kandi ikanabagirira neza.

Harrison Mumia aganira n’ikinyamakuru TheNation, avuga ko nta gifatika kigaragaza kubaho kw’ijuru cyangwa kw’ikuzimu, cyangwa ibigaragaza neza ubuzima nyuma y’urupfu.

Ati “Twe abatemera kubaho kw’Imana bavuga tubaho umunsi nyuma y’undi. Dushyira imbaraga mu byo dushinzwe kuko tuzi ko nidupfa ibyacu bizaba birangiye.”

Harrison wabatijwe mu bakiristu avuga ko yatangiye kugira ibitekerezo byagutse bimwereka ko nta mana ibaho mu 1996 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

Ndetse ko kuva icyo gihe yatangiye kugirana ibibazo n’abatemera ibyo we yavugaga bashaka ko yemera ibyo bo bavuga. Uyu mugabo ni umukozi ukora nka web administrator muri Banki nkuru ya Kenya, amaze igihe kinini mu myemerere nk’iyi.

Ati “ Rimwe nagiye mu Kiliziya gatolika njyanye n’umukobwa nateretaga, ariko ibyo nahabonye byatumye ndushaho gukomera ku bitekerezo byanjye.”Ibyo yahabonye we abigereranya no gusiba abantu ibyo ubwonko bwabo bushobora gutekereza.

Itsinda ry’abantu nkawe ntabwo muri Kenya ryanditse nk’idini cyangwa ishyirahamwe, gusa ngo barahari, kimwe n’uko bari ahandi mu bihugu nka Uganda, South Africa mu Burayi na Amerika n’ahandi.

I Nairobi, ngo baterana rimwe mu kwezi ari abantu hagati ya 20 na 40 bakiganirira gusa ku ngingo zitandukanye ariko zishimangira ibyo bemera, barimo abanyamategeko, abarimu, abakozi ba Leta, abakora iby’ikoranabuhanga ndetse ngo n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza.

Icyo bagamije ngo ni ukwishyira hamwe bagahuza imbaraga gusa nta kindi. Aba bavuga ko bidakwiye ko Leta cyangwa ubuyobozi ubwo aribwo bwose bugira icyo bukora buvuga ko bushingiye ku mana kuko itabaho, ndetse ngo byaba ari ukubangamira abadafite iyo myemerere.

Mu byo bo bavuga ko bagenderaho harimo; inyurabwenge, siyansi, ubufatanye, intego, ubwisanzure no kunoza inshingano.

Harrison Mumia akibutsa cyane ko itsinda ryabo ritaramya nabusa uwo abemera ibindi bita Sekibi, kuko uwo Sekibi nawe atabaho.

Uyu mugabo Harrison ukuri ingaragu ngo najya kurongora ntabwo azatoranya umukobwa agendeye ku idini, azarushinga n’ubwishaka ariko utamujyana mu byo kwemera Imana kandi we yemera ko itabaho.

UMUSEKE.RW

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...