Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Gitifu w’umurenge wa Cyuve Araregwa kuba Izingiro ryo Gukorana na FDLR mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu nama yahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’abayobozi b’inzego zitandukanye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2014, hasobanuwe imvano y’ibikorwa byo gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda bikomeje kugaragara mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, hagaragazwa ko muri iyo Ntara bikomoka ku muntu umwe.

Bosenibamwe Aime, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru - imwe mu zagaragayemo ibikorwa by’iterabwoba rishingiye kuri za gerenade ziterwa, na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakekwaho gukorana n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda, cyane cyane FDRL, yasobanuye neza imvano y’ibi bikorwa.

Bosenibamwe yagaragaje ko ukwijandika mu bikorwa byo kwifatanya n’umwanzi byagaragaye kuri bamwe mu bayobozi n’abaturage bo mu Majyaruguru by’umwihariko mu karere ka Musanze, byose bishamikiye kuri Gitifu w’umurenge wa Cyuve, avuga ko yari asanzwe akorana n’umutwe wa FDLR.

Yagize ati “Amakuru dukura mu nzego zibishinzwe ni uko uriya Muyobozi w’Umurenge wa Cyuve ari umuntu wajyaga yambuka akajya muri Congo kuvugana na ziriya groupe (Imitwe), akazana ibikoresho bya gisirikare akaba ari byo bitera umutekano muke.”

Yagaragaje ko Amajyaruguru n’Akarere ka Musanze by’umwihariko bitekanye kandi ko nta gikuba cyacitseyo, cyane ko ibikorwa byo kugambanira igihugu bihavugwa byose bishamikiye ku muntu umwe, wanamaze gufatanwa n’abo yakoranaga nabo bose.

Uyu muyobozi yahakanye yivuye inyuma ko nta sano iri hagati y’ibi bikorwa biri kuhavugwa, no kuba aka gace gafite amateka akomeye y’abacengezi, bityo ngo bibe byakwitwa ko abaturage bataretse iyo myumvire.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, wari uyoboye iyi nama yamaze umunsi wose, we yabwiye abanyamakuru ko ibikorwa nk’ibi bitegurwa n’abanzi b’igihugu atari umwihariko wo mu Majyarugu gusa, kuko no mu zindi ntara byagiye bihagaragara.

Ku kibazo cy’impungenge z’uko bamwe mu bayobozi nabo batangiye kugaragara mu bikorwa byo kugambanira igihugu, Minisitiri Musoni yagaragaje ko umubare w’ababyishoyemo ndetse n’urwego bariho, atari byo umutekano w’igihugu ushingiyeho bityo ngo bibe byanawuhungabanya.

Yagize ati “Umutekano w’igihugu ntabwo bawupimira kuri Gitifu wakoze amakosa.”

Minisitiri yerekanye ko igihugu gifite Imirenge 416, bityo Gitifu umwe cyangwa bangahe bagaragayeho ibikorwa nk’ibi bigamije guhungabanya umutekano sibo bakwiye gupimirwaho ibikorwa by’abandi bose.

Minisitiri yatangaje ko nta kibazo cy’umutekano kiri mu Rwanda, kandi anemeza ko urwego abaturage bamaze kugeraho mu kwishimira ubuyobozi bubabereye, bidashobora gutuma ufite imigambi mibi ku Rwanda ayigeraho.

YAgize ati“Nkurikije ukuntu abaturage b’u Rwanda bashyigikiye gahunda [leta]zo kurinda umutekano, n’undi wese waba akorana cyangwa ashaka gukorana nabo [abanzi b’igihugu] yaba arimo kwigiza nkana, ejo n’ejobundi yatahurwa. Ahubwo njye nashimira ko mu by’ukuri abarurage b’u Rwanda ko bafite imyumvire iri hejuru kandi batiteguye na rimwe kwemerera umuntu uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano .”

Minisitiri Musoni yongeyeho ko n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zihari kandi zitakwemera na rimwe ko umutekano w’u Rwanda uhungabana, bityo ubufatanye bwazo n’abaturage bikaba bitanga icyizere cy’umutekano uhamye.

Muri iyi nama yitabiriwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ba Guverineri bose, Abayobozi b’uturere bose n’izindi nzego zikorana nabo bya hafi. Hananyomojwe amakuru yasakaye ko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, nawe ngo yaba yaratawe muri yombi azira kugambanira igihugu, nawe ubwi arabinyomoza ku giti cye.

Iyi nama ibaye mu gihe hashize iminsi havugwa itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abantu batandukanye barimo na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze, bazira ibyaha birimo kugambanira igihugu no gutera ibisasu mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu Ntara y’Majyaruguru.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...