Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Hotel des Mille Collines igiye kwitwa “Hotel Mille Collines Kempinski”

Hotel des Milles Collines, Imwe mu mahoteli akomeye ikaba ifite n’amateka yihariye mu mujyi wa Kigali, igiye guhindura izina ihabwe izina mpuzamahanga rishamikiye ku rya hoteli izwi ku mugabane w’u Burayi, inakorera mu bihugu bitandukanye.

Nk’uko tubikesha The New Times, Ikigo Gishinzwe Iterambere mu Rwanda cyemeje ko mu gihe gito iyi Hotel igiye kwitwa “Hotel Mille Collines Kempinski” kuko izaba ifashe izina ry’ikigo mpuzamahanga cy’amahoteli cyatangiye mu i Berlin mu Budage guhera mu 1897.

Ibi ngo ntibitangaje kuko ikigo Kempinski gisanzwe kiyobora amahoteri mu bihugu bitandukanye ku Isi, kikaba cyarahisemo no kuyobora imwe mu mahotel y’inyeyeri eshanu mu Rwanda kuva kera.

Ubuyobozi bwa RDB bwemeza ko, impamvu Kempinski yemerewe kwiyunga kuri Hotel des Milles Collines ari ukugira ngo imenyekanishabikorwa ryayo ryaguke ku rwego mpuzamahanga kuko ikigo gikomeye nk’iki cyitezweho gukurura abanyamahanga benshi.

Umwe mu bakozi b’ishami rirebana na serivisi muri RDB yabwiye The New Times ati “ Si ukuyigurisha cyangwa kuyibaharira, ikigiye guhinduka ni imwe mu mikorere n’uko yitwaga. Impamvu za byo ni uguhindura ubunyammwuga bwa hoteli mu gutanga serivisi ikanamenyekana ku rwego mpuzamahanga.”

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Kempinski bwemeje gukorana na Hotel des Milles Collines.

Sacha Hahuma, ushinzwe imenyekanishabikrwa muri Hotel des Milles Collines yemeje ko iyi ari intambwe bateye kuko iyi hoteli ubwa yo ibifitemo inyungu zo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kwemeza ko bategereje kwakira abakozi ba Kempinski bategerejwe muri iki cyumweru yagize ati “ Twahisemo kugumana izina rya Mille Collines kuko tuzi neza ko na ryo rifite ingufu. Turacyakusanya amakuru ahamye ku buryo tuzabitangariza rubanda ibintu byose byarangiye.”

Hari impinduka zizahita zigera kuri iyi hoteli kugira ngo igire isura imwe n’andi ayobowe na Kempinski nko kongera ibyumba no na serivisi nshyashya.

Kempinski inayoboye Villa Rosa Kempinski na Kempinski Olare Mara Luxury Tented Camp muri Kenya, ikaba inagamije kwagura ibikorwa by’amahoteli n’ahandi muri Afurika, bikaba bivugwa ko itegenya gukorana n’amahoteli arindwi vuba kuri uyu mugabane.

Izina mpuzamahanga rishya ryiyongereye ku rya Marriot na ryo ryamaze gukera mu Rwanda ku mpamvu zimwe zo kubaka izina ry’urwego rw’amahoteri mu Rwanda.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...