Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Kacyiru: Kizito na bagenzi be bakatiwe gufungwa iminsi 30 ngo batabangamira iperereza

Kizito na bagenzi be bakatiwe gufungwa iminsi 30 ngo batabangamira iperereza
Kizito na bagenzi be bakatiwe gufungwa iminsi 30 ngo batabangamira iperereza
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata, umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa hamwe bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuba bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo urubanza rwabo rutangire mu mizi.
Umucamanza uburanisha uru rubanza yavuze ko Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien, Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul ngo ibyaha bakurikiranweho bikomeye cyane ku buryo baramutse barekuwe bashobora kubangamira iperereza, bagatoroka cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

Umucamanza yavuze ko impamvu zitangwa n’Ubushinjacyaha zumvikana bityo abaregwa bakaba bagomba gufungwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi. Ibi bivuze ko nibongera kwitaba bazaba bari mu myambaro y’imfungwa dore ko bari basanzwe bagaragara bambaye imyenda isanzwe.

Kizito na bagenzi be bakurikiranweho gucura umugambi wo kugambanira igihugu ndetse no gushaka kwica bamwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu, hamwe no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC irwanya leta y’u Rwanda. Uyu muhanzi yemera ibyaha aregwa ariko akavuga ko yabikoze mu magambo, naho bagenzi be bemera bimwe ibindi bakabihakana.

UMUSEKE

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...