Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Katanga : Impanuka ikomeye ya gari ya moshi yahitanye abasaga 57

Impanukaikomeye ya Gari ya Moshi yabereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Ntara ya Katanga yahitanye abagenzi barenga 57.
Amakuru dukesha Aljazeera avuga ko iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2014 ariko iby’iyi mpanuka bimenyekana neza ku wa Gatatu, umunsi wakurikiyeho.

Ababonye iyi mpanuka iba, bavuze ko bahise babona imibiri y’abapfuye 37, bakaba bemeza ko iyi Gari ya Moshi yari isanzwe izwiho kwikorera imizigo ariko noneho ikaba yari yatwaye n’abantu baturutse Likasi, umujyi w’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uri hagati ya Lubumbashi na Kalowezi.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, we yatangaje ko abapfuye babarirwa muri 57 ariko bashobora kwiyongera, impanuka ikaba yatewe n’uko iyi gari ya Moshi yataye umuhanda wayo.

Dikanga Kazadi ushinzwe umutekano mu Ntara ya Katanga, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko abagera kuri 63 ari bo bapfuye 80 bagakomereka bikabije. Reuters yongeyeho kandi ko abagera kuri 50 bahezemo bitewe n’imizigo igera kuri 12 yabapfukiranye.

Impanuka nk’iyi ya Gari ya moshi itwaye abantu n’ibintu, bivugwa ko yari iherutse kuba mu mwaka wa 2007 mu Burengerazuba bw’Intara ya Kasai, igahitana abasaga 100.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...