Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Nigeria:Umupolisi akurikiranyweho ggutera inda umwana w’imyaka 13

Polisi yo muri leta ya Anambra yatangaje ko umupolisi ufite ipeti rya serija yateye inda umwana w’umupasiteri ufite imyaka 13,nyuma anamutera ubwoba ko nabivuga azamwica.

Nk’uko byatangajwe n’umukuru wa polisi wa leta ya Anambra,ngo uwo mwana yari yaratinye kubwira ababyeyi be ko atwite kuko serija yari yaramubujije akamutera ubwoba ko nabivuga azamwica.Icyakora yageze aho arabivuga kuwa gatandatu nyuma yo kotswa igitutu na nyina ubwo yari amaze kumubwira ko yumva atameze neza mu nda.Iyo nda ikaba imaze amezi abiri.

Ababyeyi b’uwo mwana bamaze kubimenya bahise bajya kureba uwo mupolisi wateye inda umwana wabo ariko umupolisi yarabihakanye.Amaze kubihakana biyemeje kujya ku biro by’abahagarariye uburenganzira bwa muntu ngo babahe urupapuro bajye mu butabera ndetse bajya no kuregera polisi.

Ikibazo kimaze kugezwa muri polisi serija yemeye ko ari we wateye inda uwo mwana wa pasiteri,icyakora avuga ko atamufashe ku ngufu ahubwo babyumvikanyeho.Serija mu buryo bwo koroshya ikibazo yasabye ko yajya atanga amafaranga 20,000(ya Nijeriya) buri kwezi kugeza igihe uwo mwana azabyarira, ariko ababyeyi barabyanga bakavuga ko bifuza nibura 300,000.

Umuvugizi wa polisi muri ako gace Emeka Chukuemeka yavuze ko hagikorwa iperereza ryimbitse ku buryo uwo mupolisi yakoresheje ngo afate uwo mwana ku ngufu,ngo kubera ko ukuriye polisi Usman Gwary adashobora kwihanganira amahano nk’ayo yakozwe n’abo ayoboye.

Nigeriawatch

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...