Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Ntwali John Williams aratangaza ko atahunze

Umunyamakuru Ntwali John Williams arahakana ko atahunze igihugu nk’uko birimo kuvugwa/Photo Eric Birori
Ntwali John Williams aratangaza ko atahunze/Photo Eric Birori
Nyuma yo kuvugwaho ibintu bitandukanye birimo ko yaba yaraburiwe irengero, gufungwa ndetse no guhunga igihugu n’urubuga rwe rugashimutwa nk’uko abitangaza, Umunyamakuru Ntwali John Williams aremeza ko ari ari mu Rwanda n’ubwo ngo ariho bya mbar’ubukeye.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Ntwali John Williams yavuze ko ngo n’ubwo abona bucya, agakomeza ibikorwa bye ku mugaragaro ngo mu gihe ataramenya ikihishe inyuma y’ibyamuvuzweho byose, akaba atarigarurira urubuga rwe ‘Ireme’ avuga ko yashimuswe ngo arahangayitse ndetse afite n’amakenga ko byaba bifite inkurikizi mbi.

Ntwali John Williams avuga ko ubu ari i Kigali mu Rwanda, gusa akemeza ko mu minsi ishize ubwo yavugwagaho ibintu byinshi yari mu gihugu cya Uganda, akaba yaramazeyo iminsi umunani (8).

Ntawali ngo yari yaragiye muri Uganda gukurikirana umuntu wamutwaye amafaranga Miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Uganda amubwira ko agiye kumukorera ikinyamakuru cyanditse (Ireme newspaper) ntiyagikora, agiye no kuberaba niba yabona abandi bajya bakora mu kugisohora.

Gusa ngo hari n’inkuru yagombaga gukora yambukiranyije ibihugu bitandukanye (Rwanda-Uganda-Kenya), ariko ngo amaze kumva ibiri kumuvugwaho mu Rwanda ntiyabashije gukomeza iyo nkuru, ahubwo yahise atangira gushaka uko agaruka mu Rwanda.
Urubuga Ireme n’ubu rufitwe  n’abantu atazi

Ntwali John Williams avuga ko akiri muri Uganda yabonye urubuga rwe “Ireme.net” ruri gushyirwaho inkuru yita “ Propaganda” kuko zitari mu murongo w’Ireme rigenderaho.

Nyuma kandi yaje kubura uburenganzira bwo kwinjira mu rubuga rwe ngo abe yazikuraho cyangwa azikorere ubugororangingo.

Akimara kubibona, avuga ko yahise asohora urwandiko yageneye ibitangazamakuru, urwego rwo kwigenzura kw’abanyamakuru ‘Rwanda Media Commission(RMC)’, Polisi y’Igihugu, Minisitiri w’intebe, Umushinjacyaha mukuru, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego zitandukanye atangaza ko yitandukanyije n’urubuga rwe.

Kuva icyo gihe, kugeza ubwo twavuganaga ejo kuwa kabiri tariki ya 29 Mata 2014, urubuga be ngo ruracyari  mu maboko y’abo yita ba rushimusi.
Yahakanye ibyo guhunga igihugu

Byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Greatlakesvoice ko abanyamakuru  Gatera Stanley, Udahemuka Eric na Ntwali John Williams bahunze igihugu.

Ntwali avuga ko byamutunguye cyane kuko byavuzwe yarageze mu Rwanda, kandi yinjiye  mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu myaka 14 amaze mu itangazamakuru ngo yahuriyemo n’ibizazane byinshi adashobora kurondora ngo abirangize, gusa we ngo ntacyo yishinja.

Yagize ati “Kuvugwa nta gitangaza kirimo bigendanye n’umwuka wari mu gihugu  w’abantu bari bamaze iminsi bafatwa bagafungwa ndetse biba abantu batambona mu bikorwa bitandukanye.”

N’ubwo ari mu Rwanda ariko ngo afite impungenge ku buzima bwe, kuko ngo arimo kubaho yigengesereye cyane mubyo akora byose.

Agira ati “N’ubwo ntembera, n’ubwo ndyama bugacya, n’ubwo nkora akazi gasanzwe ntibimbuza kwigengesera niyo mpamvu iyo umuntu ambwiye ngo uraho mubwira ngo ndaho by’agateganyo.”

Gusa Ntwali amara impungenge abantu ko ari mu Rwanda kandi atihishe kuko atarimo gukurikiranwa n’amategeko nk’uko hari ababikeka.

UMUSEKE.RW

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...