Bang Media

Indirimbo z'Imana Videos

Perezida Kagame yagaragaje icyo yazibukirwaho mu mateka

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame yagiriraga i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasubije ibibazo bitandukanye yabajiwe n’abantu batandukanye bo muri za kaminuza zirimo Massachusetts Institute of Technology izwi nka MIT, Tufts University na Brandeis University..

Kuwa 23 Mata 2014, ubwo yari muri kaminuza ya Brandeis yabajiwe ibibazo bitandukanye ari, aza noi kubazwa icyo yumva ko amateka yazamwibukiraho.

Perezida Kagame asubiza iki kibazo yagize ati “Ntabwo nabimenya ariko byibuze [amateka yanyibukira] ko nakoze uko nshoboye ku giti cyanjye no ku bw’ikiremwamuntu mu gukora no kuzuza inshingano zanjye mu nyungu z’igihugu cyanjye ariko kandi bikaba byari no gushoboka mu bundi buryo ntarinze kuba Perezida kuko ntavutse ndi Perezida. Ndetse n’igihe narwanaga izi ntambara zo kubohora igihugu cyacu sinatekerezaga kuba Perezida. Natekerezaga ibiri mu nyungu zanjye n’iz’abaturage n’imibereho myiza y’abaturage.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Narwanye imyaka itanu muri Uganda ndetse nari ndi mu rugamba rwo kubohora Uganda. Namaze imyaka icyenda n’igice mu rugamba. Buri munsi muri iyo myaka icyenda n’igice sinatekerezaga ko nabona umunsi ukurikira cyangwa intambara irangiye. Iyo nza kuba narashakaga kuba Perezida sinari guca muri iyi nzira.”

Hagati aho Umuyobozi wa Kaminuza ya Brandeis yaragaragaje ko Perezida Kagame nk’umugabo uzajya yibukwa nk’umuntu, haba ku rugamba no mu mitima ya benshi, waharaniye agaciro k’ikiremwamuntu.

Mu bindi bibazo, Perezida Kagame yagarutse ku iterambere aho yavuze ko iterambere ritavuga gusa uburenganzira bwa muntu ahubwo bijyana n’agaciro k’ikiremwambuntu.

Yongeraho ati “Tutitaye kumenya aho umuntu aturuka cyangwa ibara ry’uruhu, ikiremwamuntu gikenera ibiryo, kuvurwa, uburezi, n’ibindi.”

Yasubije kuri gahunda zitandukanye z’iterambere mu Rwanda zirimo imihigo, Gacaca, imiyoborere, uruhare rw’abagore mu iterambere n’ibindi bitandukanye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...