Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Airtel yamanuye igitaraganya ibyapa biriho King James asomwa naba Nyampinga Babiri b’u Rwanda

Umuhanzi King James asomwa na ba nyampinga b’u Rwanda Miss Akiwacu Colombe na Miss Mutesi Aurore
King James Yaryohewe Kabiri!

Umuhanzi King James asomwa na ba nyampinga b’u Rwanda Miss Akiwacu Colombe na Miss Mutesi Aurore
Umuhanzi King James asomwa na ba nyampinga b’u Rwanda Miss Akiwacu Colombe na Miss Mutesi Aurore


Ibyapa biriho King James asomwa na ba nyampinga b’u Rwanda Miss Akiwacu Colombe na Miss Mutesi Aurore, byamanuwe nyuma y’iminsi bitavugwaho rumwe, bamwe bavuga ko bibangamiye umuco n’indangagaciro z’umunyarwanda.

Kuri ibi byapa byamamaza imwe muri serivise za Airtel icuruza itumanaho rya telefoni na murandasi, igaragaraho King James ari hagati y’aba bakobwa bamusoma ku itama. Komeza Usome


Airtel yatangarije kimwe mubinyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda ko yamanuye ibi byapa nyuma yo kubona ko hari abantu bamwe na bamwe batabyishimiye.

John Magara ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel, yatangarije icyo kinyamakuru ko nta rwego runaka rwategetse ko ibi byapa bimanurwa, ahubwo byatewe n’abaturage batandukanye bagiye bagaragaza ko batishimiye iki cyapa n’ubwo hari abandi bavugaga ko nta kibazo biteye.

Yagize ati : “Twagishyizeho tubona ubutumwa bwabavuga ko batacyishimiye, ubu twakimanuye turashyiraho ikindi gifite ubutumwa dushaka gutanga ariko batameze kuriya…ni abaturage bamwe n’abandi bantu, baratubwiye ko bitagaragara neza, hari abagishimye hakaba n’abataragishimye duhitamo kukimanura”.

Magara yabwiye icyo kinyamakuru ko kumanura iki cyapa ntacyo bihindura ku masezerano bafitanye n’abakigaragaragaho, ngo amasezerano arakomeza uko bisanzwe.

Ubwo iki cyapa cyamanikwaga, yari yagitangarije ko nta kibazo byagateye Abanyarwanda.

King James yari yagize ati “Hariya twari turi mu kazi, nta bindi bidasanzwe, iriya foto garagaza ibyishimo biterwa n’iriya poromosiyo nshya ya Airtel nk’abambasaderi ba Airtel tugomba kugaragaza ibyishimo byaterwa n’ibyiza bya serivisi itanga.”

Miss Akiwacu Colombe, Nyampinga w’ u Rwanda 2014, yari yabajijwe uko yakiriye kugaragara asomana mu ruhame kandi ari Nyampinga w’igihugu mu bwiza, umuco no mu myifatire, avuga ko ari ibintu bisanzwe. Ati : “Ni ibintu bisanzwe kuko n’iyo abantu basuhuzanya, umuco urakura, ndumva nta kibazo kirimo.”

Ikigaragara ni uko kumanura ibi byapa byatewe no kutavugwaho rumwe n’abantu benshi, bamwe bavuga ko bibangamiye umuco n’imyitwarire ndetse ko nta rugero rwiza gitanga n’ubwo cyo cyari kigamije kwamamaza.



source: igihe

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...