Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Akurikiranweho kwica umugore we akoresheje ishoka amuziza kutamutekera

Polisi y’Igihugu mu karere ka Ruhango yataye muri yombi uwitwa Nyandwi Bosco w’imyaka 33 akurikiranweho kwica uwari umugore we Mukarurinda Francine w’imyaka 36 amukubise ishoka kuko ngo yari yanze kumutekera.

Mu kiganiro n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, yabwiye IGIHE ko ubu bwicanyi bwabaye ku Cyumweru saa moya za mu gitondo.

Chief Superintendent Gashagaza avuga ko uyu muryango utuye mu kagari ka Gisanga, Umurenge wa Kinazi, wabayemo ubu bwicanyi nyuma y’aho Nyandwi abwiriye umugore we ko agomba kumutekera saa moya za mu gitondo, undi ngo arabyanga. Nyamugabo yafashe ishoka arayimukubita arapfa.

Nyandwi yamaze gutabwa muri yombi ngo harebwe niba nta kindi kibazo yaba afite, kuko bivuga ko yigeze kugira ibibazo byo mu mutwe, uretse ko ubu atabigaragazaga iwe mu rugo.

Kugeza ubu Nyandwi afungiye kuri Stasiyo ya Polisi ya Nyamagana, Akarere ka Ruhango, mu gihe umurambo wa Francine wajyanwe ku bitaro bya Kinazi gukora ibizamini.

Uyu muryango wari ufitanye abana babiri.

igihe.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...