Bang Media

Shakisha kuri ino site

Indirimbo z'Imana Videos

Angelina Jolie agiye gukora ubukwe na Brad Pitt

Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Angelina Jolie, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2014, nibwo yatangaje ko agiye gushyingiranwa na Brad Pitt na we ukina filime kugira ngo barusheho gucunga neza umutungo wabo uherereye mu majyepfo y’igihugu cy’u Bufaransa.

Nk’uko bitangazwa na 7 SUR 7, Angelina Jolie yagize ati : "hashize igihe kinini turi inshuti na Brad ariko ubu noneho turi gupanga uko twasezerana." Yakomeje avuga ko amaze kwandika filimi agomba kuzakinana n’uyu mugabo we.

Bumwe mu butunzi bwabo, burimo ubuherereye i Miraval ho mu Majyepfo y’u Bufaransa, ndetse bakaba bakunze kuhamara iminsi n’umuryango wabo wose.

Kuri ubu Angelina Jolie ari mu Bufaransa aho ari kumenyekanisha filime ye nshya yitwa "Maléfique" izashyirwa ahagaragara kuwa 28 Gicurasi 2014.

Nubwo hatatangajwe igihe bazakorera ubukwe, biravugwa ko ubwabo buzaza nyuma y’ubwa Kim Kardashian na Kanye West na bo bateganya kuzakorera ubukwe mu Bufaransa kuwa 24 Gicurasi 2014.

Angelina Jolie agiye gushyingirwana na Brad mu gihe babana kuva mu mwaka wa 2005, nyuma y’aho Angelina atandukaniye n’abandi bagabo 2 mu bihe bitandukanye. Bafite abana 6 harimo 3 babyaranye na 3 barera.

7 SUR 7

Related Posts by CategoriesSem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...