Bang Media

Shakisha

Indirimbo z'Imana Videos

Bahisemo kwiyahurira hamwe maze bafata inzira berekeza mu muhanda wa Gari ya moshi.

Bahisemo kwiyahurira hamwe maze bafata inzira berekeza mu muhanda wa Gari ya moshi.
Earl na Myatt,ubundi bamenyanye bafite imyaka 17 y’amavuko,ubwo baba batangiye gukundana gutyo,ubwo icyo gihe bigaga mu mashuli makuru,nyuma baza gushyingirana bafite imyaka 42 y’amavuko.

Ubwo Mary Myatt yaje kugira ikibazo cyo mu bwonko,ubu hashize amezi 4 agize icyo kibazo cy’indwara yangije ubwonko bwe,guhera ubwo yatangiye gutakaza intege zo kwiyitaho,birumvikana umugabo we Earl yatangiye kugira akazi gakomeye ko kureberera umukunzi.

Mu mugoroba ubwo baravuga ngo bagiye gutembera mu gace bafata n’akayaga,maze Earl Myatt ahamagara umuhungu we witwa Brad maze amubwira aya magambo “Ndagukunda kandi unambabarire muhungu wanjye”,Ubwo n’umugore we nawe abwira umuhungu we amagambo umugabo we yaramubwiye,maze bafata inzira baragenda.

Ariko ubwo bafataga inzira berekeza mu muhanda wa Gari ya moshi,nk’uko Camera zo mu muhanda zabyerekanye ngo bagiye mu muhanda maze barategereza ngo ize,bose bari bafatanye,ubwo yaraje maze ivuza amahoni ariko banga kuva mu nzira.

Ngo icyateye umugabo gufata icyo cyemezo ngo ni uko atashakaga gukomeza kubona umugore we uburyo yararimo ababaramo kubera ikibazo cy’indwara y’ubwonko yari yamufashe,kandi umuhungu wabo ariwe Brad akimara kumenya ibyo byose yahamagaye umushoferi w’iyo gariyamoshi maze amusaba imbabazi ku byabaye.

Earl Myatt na Marry Myatt bombi bari bafite imyaka 59 y’amavuko.

Crazynews24.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...